Imyaka 30 ya Bongo Flava yizihijwe mu gitaramo cy’amateka cyabereye i Dar es Salaam

Ku wa 10 Nyakanga 2026 – Muri  Mlimani City habereye igitaramo gikomeye cyiswe "30 Years of Bongo Flava", cyari kigamije kwizihiza imyaka 30 ishize injyana ya Bongo Flava ivutse ikanagira uruhare rukomeye mu muziki no mu buzima bw’Abanya-Tanzania.

Bongo Flava si umuziki wo kwidagadura gusa. Mu myaka isaga 30 ishize, wabaye indorerwamo y’ubuzima bw’Abanya-Tanzania, uvuga ku rukundo, ubukene, ubushomeri, ukwemera, ruswa, inzozi z’urubyiruko, ubuzima bwo ku muhanda, gukunda igihugu ndetse no kwamamara. Ni amateka yanditswe mu ndirimbo, amagambo n’uburyo abahanzi bagiye bihagararaho.

Iki gitaramo cyahuriyemo bamwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu kuzamura no kubaka Bongo Flava, barimo Chege, Mr. Nice, Dudu Baya, Dully Sykes, nyota ndogo, Hafsa na Mr. Blue.

Buri muhanzi wazamukaga ku rubyiniro yakirwaga n’ibyishimo byinshi, aho abafana baririmbanaga na bo indirimbo zakunzwe mu bihe bitandukanye, bibukiranya amateka y’iyi njyana.

Kimwe mu bihe byashimishije benshi ni igihe Chege yatunguraga abazitabiriye atumira Alikiba ku rubyiniro, bombi bakaririmbana indirimbo yabo ikunzwe "Kipofu", ibintu byazamuye amarangamutima y’abari bitabiriye igitaramo.

Umunyamuziki jua Kali wo muri Kenya na we yari umwe mu bataramiye muri iki gitaramo, agaragaza uburyo Bongo Flava yagize uruhare mu guhuza umuziki wo muri Afurika y’Iburasirazuba.

Mu gusoza igitaramo, abahanzi bose bahurije ku gushimira professor jay umwe mu banyabigwi ba Bongo Flava. Bavuze ko mu ntangiriro z’uyu muziki gukora indirimbo bitari byoroshye, kuko kujya muri studio byasabaga imbaraga nyinshi, ndetse bamwe bakabuzwa gukora umuziki n’imiryango yabo.

Nubwo Professor Jay atabashije kwitabira ibirori kubera uburwayi, yahawe igihembo cy’icyubahiro nk’umwe mu bafunguye amarembo y’iyi njyana. Abahanzi bagaragaje ko umurage we watumye Bongo Flava yemerwa, bikanafasha abahanzi benshi babonye amahirwe yo kwigaragaza no gusohora ibihangano byabo.

Igitaramo cya "30 Years of Bongo Flava" cyabaye umwanya wo kwishimira urugendo rw’iyi njyana, kwibuka abayubatse no guha icyubahiro abagize uruhare mu gutuma Bongo Flava iba imwe mu njyana zikomeye kandi zikunzwe muri Afurika.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka