Imvura idasanzwe ikomeje kugwa hirya no hino muri Afurika

Abayobozi muri Senegal ku tariki 06 Nzeri 2020 batangije gahunda y’ubutabazi bwihuse hagamijwe guhangana n’ingaruka zasizwe n’imyuzure yatewe n’imvura yaguye ari nyinshi.

Muri Senegal haherutse kugwa imvura mu munsi umwe iruta igwa mu mezi atatu y'ibihe bisanzwe by'imvura
Muri Senegal haherutse kugwa imvura mu munsi umwe iruta igwa mu mezi atatu y’ibihe bisanzwe by’imvura

Iyi mvura yaguye mu mpera z’icyumweru gishize mu minsi ibiri gusa (ku wa Gatandatu no ku Cyumweru), ikaba ihwanye n’iyari isanzwe igwa mu gihe cy’amezi 3. Mu ngaruka zasizwe na yo harimo kuba hari abaturage ibihumbi bisanze batagira aho bakinga umusaya.

Minisitiri ushinzwe amazi muri Senegal Serigne Mbaye yagize ati: “Iyi mvura idasanzwe yaguye iminsi ibiri gusa, ingana n’isanzwe igwa mu gihe cyose cy’imvura kuva mu kwezi kwa Nyakanga kugera muri Nzeri.”

Umurwa mukuru Dakar no mu nkengero zawo hamwe no mu gace ka Kaolack ni ho hibasiwe cyane n’imyuzure, aho ibihumbi by’abaturage bisanze badafite aho bikinga, imyaka yari ihinze kuri hegitare amagana z’ubutaka irarengerwa.

Leta yari imaze igihe itangaje gahunda yo kuvugurura uduce dukunze kwibasirwa n’imyuzure mu gihe cy’imvura, ariko iyo gahunda yatinze gushyirwa mu bikorwa.

Imvura idasanzwe yaguye mu byumweru bishize ikayogoza ibintu, iranavugwa kandi mu duce twa Sahel, muri Afurika y’i Burengerazuba ndetse no muri Afurika yo hagati nko muri Niger, Nigeria, Tchad no muri Cameroun, ikaba yarateje imyuzure yahitanye ubuzima bw’abantu babarirwa muri mirongo inatuma ibihumbi by’abantu bava mu byabo.
Muri Soudan, naho muri ibi byumweru bihise haguye imvura yashenye amazu asaga 100.000 ihitana n’amagana y’abantu. Biteganyijwe ko imvura nk’iyi idasanzwe izakomeza kugwa kugera mu mpera z’uku kwezi kwa Nzeri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka