Imishyikirano hagati ya M23 na Leta ya Congo irakomeje mu matsinda

Nubwo bamwe mu bahagarariye Leta ya Congo bari mu mishyikirano ibahuza na M23
bagasubira Kinshasa, itsinda rya gisirikare n’umutekano rya Leta ya Congo ntiryatashye kuko kuri uyu wa gatatu tariki 23/10/2013 ryakomeje ibiganiro n’abahagarariye M23.

Hari hashize iminsi ibiri abari mu mishyikirano ku ruhande rwa Congo bivumbuye mu biganiro hagati ya M23 na Leta ya Congo bitewe no kutishimira ibyavuzwe na Roge Lumbala wo mu itsinda rya M23.

Abagize itsinda rya Leta ya Congo bagashinja Lumbala kugambanira Perezida Kabila, aho basabye ko yakurwa mu biganiro ariko abagize itsinda rya M23 bakabyanga.

Bamwe mu bagize itsinda rya M23 bari mu biganiro Kampala.
Bamwe mu bagize itsinda rya M23 bari mu biganiro Kampala.

Kuri uyu wa gatatu ibiganiro byakomereje ahitwa Kololo ahantu hafatwa nka hakomeye muri politiki ya Uganda aho itsinda rya gisirikare n’umutekano ku mpande zombi zahuye n’umuhuza ndetse na Roger Lumbala akaba yarahari nkuko bitangzwa n’abanyamakuru bari bahari.

Muri ibi biganiro hagaragaye na Gen Delphin Kahimbi ufatwa nko kuba azi abarwanyi ba M23 kuko 2009 yahoze ayoboye urugamba rw’ingabo za Congo zirwana na CNDP yayoborwaga na Gen Laurent Nkunda.

Abari mu biganiro Kampala hari abatashye taliki 19/10/2013.
Abari mu biganiro Kampala hari abatashye taliki 19/10/2013.

Impugucye z’amatsinda yombi ziri kwiga ku gushyira intwaro hasi kwa M23 n’ibizakurikiraho. Perezida Kabila mu ijambo rye kuri uyu wa gatatu yatangaje ko imitwe yitwaza intwaro mu burasirazuba bwa Congo yabishaka itabishaka igomba gushyira intwaro hasi.

Abasirikare 3069 bagize umutwe wihariye wa MONUSCO ushinzwe guhashya imitwe yitwaza intaro bamaze kugera muri Congo bose, ndetse mu cyumweru gishize bakaba baroherejwe Rutshuro ahitwa Kiwanja hafi y’ibirindiro bya M23.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka