Imiryango 130 iharanira uburenganzira bwa muntu irasaba Afurika kutitandukanya na ICC

Nubwo bamwe mu bayobozi b’ibihugu by’Afurika bamaze kugaragaza ko badashyigikiye imikorere y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC), imwe mu miryango mpuzamahanga yita ku burenganzira bwa muntu igera kuri 130 ikorera mu bihugu 34 by’Afurika irahamagarira abayobozi b’ibihugu kudafata umwanzuro wo kwitandukanya n’uru rukiko.

Umuryango urwanya ihohoterwa Nobel Laureates uvuga ko uru rukiko rusanzwe ruhashya ibyaha by’intambara n’ihohoterwa rikorerwa ikiremwa muntu kuburyo ibihugu byitandukanyije narwo bamwe mu bayobozi bakora ibyaha ndenga kamere batakurikiranwa.

Musenyeri Desmond Tutu umwe mubashyigikiye uyu muryango, avuga ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa igitsina gore byakabaye inshingano y’abayobozi b’ibihugu by’Afurika, kwitandukanya n’urukiko mpuzamahanga ngo ni inkuru mbi ku bahuye n’ihohoterwa rikorwa n’abo uru rukiko rukurikirana.

Abayobozi b’ibihugu bigize umuryango w’Afurika yunze ubumwe bazahurira ku cyicaro gikuru cy’uyu muryango mu nama idasanzwe izabera Addis Ababa muri Ethiopia taliki ya 11-12/10/2013 ngo bemeze niba ibihugu by’Afurika byakwitandukanya n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC) nkuko byari byasabwe mu kwezi kwa Gicurasi 2013.

Inama izayoborwa Dr. Nkosazana Dlamini Zuma, umuyobozi w’umuryango w’ubumwe bw’Afurika hamwe Dr. Tedros Adhanom Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ethiopia izashyiraho abayobozi bashya barimo umuyobozi ushinzwe amahoro n’umutekano.

Agatotsi hagati y’abayobozi b’ibihugu by’Afurika hamwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha katangiye 2009 ubwo rwashakaga gutamuriyombi Perezida w’igihugu cya Sudani Omar Al Bashir, kimwe mu bintu abandi bayobozi b’ibihugu batashyigikiye.

Minisitiri wa Ethiopia Hailemariam Desalegn mu kwezi kwa Gicurasi mu nama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yagaragaje ko uru rukiko rufite ivangura mu gukurikirana abakoze ibyaha aho rwibanda ku bihugu by’Afurika nyamara indi migabane iriho abakora ibyaha ntibakorweho.

Abayobozi b'ibihugu ku kicaro cy'umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe.
Abayobozi b’ibihugu ku kicaro cy’umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.

Aha hagenderwa ku buryo rukomeje gukurikirana Perezida w’igihugu cya Kenya, Uhuru Kenyatta, hamwe n’umwungirije William Ruto kimwe mu bintu bitashimishije abandi bayobozi b’Afurika kuko uru rukiko rukomeje gukurikirana abayobozi b’Afurika ntirwibande kubyaha bikorerwa kuyindi migabane nko mu burasirazuba bwo hagati.

Bimwe mu bihugu byo muri Afurika byasabye uru rukiko gukurikirana ibyaha byabibayemo harimo Côte d’Ivoire, Uganda, Centre Afurika, Mali na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, naho ibindi bihugu nka Botsawana na Nigeria bivuga ko bizakomeza gukorana n’uru rukiko.

Perezida wa Ghana, John Drimana Mahama, avuga ko uru rukiko hari byo rwakoze rukwiye gushimirwa nko guhana abakoze ibyaha by’intambara, ibyaha bya Jenoside hamwe n’ibyaha byibasira inyoko muntu.

Taliki 12/10/2013 nibwo hazamenyekana umwanzuro uzafatwa n’abayobozi b’ibihugu bigize Ubumwe bw’Afurika ku gukomeza gukorana n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha cyangwa kutongera gukorana narwo.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka