Imibereho y’abana bo muri Afurika iri kugenda imera neza

Raporo ku mibereho myiza y’abana muri Afurika iherutse gushyirwa ahagaragara irerekana ko abana muri Afurika bafite imibereho myiza kurusha mu imyaka itanu ishize.

Iyi raporo yibanze ku bintu 44 birimo ibyo Leta iteganyiriza abana mu kubona ibyangombwa by’ibanze ndetse n’uruhare abana bahabwa mu gufata ibyemezo by’ibibakorerwa.

Raporo ku mibereho myiza y’abana ya 2013 yashyizwe ahagaragara n’ikigo African Child Policy Forum ivuga ko imibereho myiza ku bana b’abanyafurika yateye imbere mu myaka itanu ishize kubera ahanini ibyagezweho mu guhangana n’imfu z’abana no kugera ku mazi meza ndetse n’isuku.

Ibihugu bya Mauritius, Afurika y’epfo na Tuniziya nibyo biza ku isonga mu bihugu 52 byakorewemo ubu bushakashatsi, ngo bikaba byarashyizeho amategeko arinda abana ihohoterwa no gufatwa nabi byatanze umusaruro mu mibereho myiza y’abana muri ibyo bihugu.

Ibihugu bya Santarafurika (Central African Republic), Cadi ndetse na Eritereya ngo nibyo bihugu muri afurika biza ku mwanya wa nyuma mu gufata abana neza nk’uko iyi raporo ikomeza ibyerekana.

U Rwanda ntiruhagaze nabi…

N’ubwo urubuga rwa interineti www.voanews.com dukesha iyi nkuru rutagaragaza umwanya u Rwanda rwajeho mu bihugu 52 byakorewemo ubushakashatsi, ruvuga ko u Rwanda ruza imbere ya bimwe mu bihugu birurusha umusaruro w’imbere mu gihugu (GDP) nka Namibiya ndetse na Gineya Ekwatoriyale (Equatorial Guinea), umuhigo rusangiye n’igihugu cya Malawi.

Umuyobozi mukuru w’umuryango African Child Policy Forum, Theophane Nikyeme, atangaza ko iyi raporo yerekana ko imibereho myiza y’abana idashingiye cyane ku bukungu bw’igihugu, ahubwo ishingiye ku bushake Leta igaragaza.

Ati “icyo dukorera ubuvugizi kuri Guverinoma, igihe zishyiraho amategeko cyangwa amasezerano ku rwego mpuzamahanga cyangwa rw’akarere, bakwiye gusubira iwabo bakayajyanisha n’amategeko y’igihugu. Ariko ibi nibikorwa”.

Nubwo iyi raporo igaragaza ko imibereho y’umwana yateye imbere muri Afurika muri rusange, ngo haracyagaragara ikibazo kitoroshye cyo kubona ibyangombwa by’ibanze ku bana nk’uko Nikyeme akomeza abivuga.

“Icyo (abana) bakeneye ni ahantu babasha gukurira mu bwisanzure. Aho ibyangombwa byabo by’ibanze bizaba bihagije. Aho bashobora kujya ku ishuri bakabona uburezi bukwiriye.

Aho babasha guhabwa serivisi z’ubuvuzi bataziherewe iwabo mu ngo, kandi badakoze ibirometero byinshi ngo bagere kwa muganga. Aho babasha kujya mu mashuri kugeza muri za kaminuza mu gihe babishatse,” Nikyeme.

Ibihugu bya Somaliya, Sudani y’Epfo ndetse na Sahara y’uburengerazuba ntibigaragara muri iyi raporo kuko nta makuru afatika yabyo yabonetse.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka