île Maurice: Bahagaritse by’agateganyo imbuga nkoranyambaga kugeza amatora arangiye

Ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga mu Birwa bya Maurice (île Maurice), ryahagaritswe by’agateganyo kugeza igihe amatora Igihugu kigiye kwinjiramo azaba arangiye ku itariki 11 Ugushyingo 2024.

Mu Birwa bya Maurice bahagaritse by'agateganyo imbuga nkoranyambaga
Mu Birwa bya Maurice bahagaritse by’agateganyo imbuga nkoranyambaga

Ubuyobozi bw’ibigo by’itumanaho bitandukanye bikorera aho mu Birwa bya Maurice, ngo bwakiriye itangazo riturutse mu Kigo gishinzwe amakuru n’itumanaho rikoresha ikoranabuhanga (Information and Communication Technologies Authority, ICTA), ritegeka ko bigomba guhagarika by’agateganyo ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, kubera ’impungenge z’uko hanyuzwaho ibintu bitemewe byahungabanya umutekano w’Igihugu n’ituze muri rubanda’.

Icyo cyemezo cyafashwe n’ubutegetsi bwo mu Birwa bya Maurice, ngo kizubahirizwa kugeza igihe amatora rusange y’Abadepite ateganyijwe muri icyo gihugu azaba arangiye. Gusa ni icyemezo byavuzwe ko cyaje gitunguranye ndetse cyatangaje cyane bamwe mu bakoresha izo mbuga nkoranyambaga aho muri Birwa bya Maurice.

Nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Midi-Libre, guhera hagati mu kwezi k’Ukwakira 2024, ngo hari ibiganiro byo kuri telefoni bigera kuri 20 by’Abanyapolitiki batandukanye, Abapolisi, Abanyamategeko, Abanyamakuru n’abandi bantu bo muri sosiyete sivile byashyizwe ku mbuga nkoranyambaga ku buryo butemewe, icyo kigo ICTA kikaba cyatangaje ko guhagarika by’agateganyo ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga, ari ukwirinda ibinyuzwa kuri izo mbuga ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Minisitiri w'Intebe w'Ibirwa bya Maurice
Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe w’Ibirwa bya Maurice, Pravind Jugnauth byatangaje ko izo ngamba zubahirizwa guhera ku wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, mu rwego rwo gusigasira umutekano w’Igihugu zikazageza ku itariki 11 Ugushyingo 2024 amatora arangiye.

Minisitiri w’intebe Pravind Jugnauth yageze ku butegetsi mu 2017 asimbuye Se Anerood Jugnauth wari weguye, ubu arashaka indi manda y’imyaka itanu, yateguye amatora y’Abadepite azaba ku itariki 10 Ugushyingo 2024, akaba ashaka ko ishyaka rye rya Mouvement Socialiste Militant (MSM), ryazakomeza kugira ubwiganze n’imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko muri ayo matora.

Bimwe mu bigo bigenzurwa na sosiyete sivile harimo Forum sur la gouvernance d’Internet na Internet Society, byatangaje ko uko guhagarika izo mbuga nkoranyambaga mu gihe cy’amatora bibangamiye demokarasi n’ubukungu bw’Igihugu, kandi bizabuza n’abantu kubona amakuru akenewe muri icyo gihe cy’amatora, ndetse n’izindi serivisi z’ingenzi ku buzima bwa buri munsi zikahazaharira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka