Ikibuga Mpuzamahanga cya Goma cyongeye kugwaho indege

Indege yari izanye Vivian van de Perre, Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, ibaye iya mbere iguye ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Goma nyuma y’uko cyari cyarafunzwe kuva muri Mutarama 2025.

Uyu Muyobozi Wungirije wa MONUSCO yageze i Goma kuri uyu Kane tariki 12 Gashyantare 2026, ahagana saa tanu z’amanywa ku isaha ya Kigali.

Akigera ku Kibuga cy’Indege cya Goma, yagize ati “Nari mu ndege ya nyuma yaguye i Goma, none uyu munsi n’ubundi nje mu Ndege ya mbere yongeye kugwa hano. Ndizera ko iyi ari intangiriro yo gufungura iki kibuga buhoro buhoro, kandi bizagirira abaturage akamaro.”

Iki kibuga cyari cyafunguwe by’umwihariko ku mpamvu z’uruzinduko yajemo rwo gutegura kugenzura no gushyira mu bikorwa agahenge.

Kongera kwakira indege by’agateganyo byateye amatsiko menshi abaturage b’uyu mujyi, benshi babibonamo ikimenyetso cy’icyizere.

Umuturage umwe utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye Radio Beroya FM ati: “Turifuza ko amahoro yagaruka vuba ubuzima bugasubira uko bwari bumeze mbere.”

MONUSCO, muri iki gitondo yari yatangaje ko uru ruzinduko rugamije gushyigikira imyiteguro yo kugenzura no gushyira mu bikorwa agahenge mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni uruzinduko rwaje rukurikiye ibiganiro hagati ya MONUSCO n’ubuyobozi bwa RDC hagamijwe gushaka uburyo bw’imikorere bufatika bwo kugenzura agahenge mu duce twugarijwe n’intambara.

Uyu muyobozi wungirije wa MONUSCO, mbere yo guhaguruka i Kinshasa yari yagize ati: “Ngiye i Goma gufasha mu gutegura igenzurwa ry’ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge, dufatanyamo bya hafi n’inzego zagenwe zirimo EJVM+.”

EJVM+ (Expanded Joint Verification Mechanism Plus) ni uburyo bwashyizweho n’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR) bugamije gukurikirana umutekano ku mipaka no gukumira amakimbirane hagati y’ibihugu byo mu Karere.

Mu ruzinduko rwe, Vivian van de Perre aragirana ibiganiro n’inzego zitandukanye zirimo abayobozi ba Leta, inzego z’umutekano n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, byibanda ku gushyiraho gahunda ifatika yo kugenzura no kwemeza iyubahirizwa ry’agahenge.

MONUSCO yibukije ko ishyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge hashingiwe ku Cyemezo nimero 2808 cy’Inama y’Umutekano y’Umuryango w’Abibumbye cyo mu 2025, aho yemerewe gutanga inkunga ya tekiniki n’ibikoresho kuri ICGLR, cyane cyane binyuze mu rwego rwagutse rwo kugenzura amasezerano, EJVM+.

Ibitekerezo   ( 2 )

Intambara y’Abarusiya na yukren igezehe?

Kabira tarasisi yanditse ku itariki ya: 1-03-2026  →  Musubize

ndabakunda cyane

yankurije bernadette yanditse ku itariki ya: 12-02-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka