Ibihugu bya Afurika byahawe ibindi bikoresho byo guhangana na COVID-19

Umuryango w’Abibumbye watangiye kugeza mu bihugu byose bya Afurika ibikoresho byo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.

Ibikoresho byatangiye kugezwa mu bihugu bya Afurika
Ibikoresho byatangiye kugezwa mu bihugu bya Afurika

Ni icyiciro cya kabiri cy’inkunga y’ibikoresho bikwirakwizwa n’indege yahagurukiye Addis Ababa muri Ethiopia ejo ku wakabiri, itwaye ibikoresho birimo udupfukamunwa, uturindantoki, imyenda yifashishwa n’abaganga bari mu rugamba rwo kurwanya Covid-19, ibyuma bitanga umwuka (ventilators) n’ibikoresho byifashishwa mu gupima umuriro.

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO, bwatangaje ko muri ibyo bikoresho harimo n’ibyatanzwe na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Abiy Ahmed, n’umuryango Jack Ma Foundation w’umuherwe Jack Ma, mu rwego rwo kurwanya no gukumira COVID-19 muri Afurika.

Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe ni wo uri kwifashishwa mu gutanga ibyo bikoresho ku bihugu bya Afurika, binyuze mu Kigo cya Afurika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara (Africa CDC).

Umuyobozi Mukuru wa OMS, Dr. Tedros Adhanom Ghebreyesus, avuga ko ibyo bikoresho byatanzwe biri muri gahunda yagutse yo gutanga ibikoresho ku bihugu 95.

Yashimiye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Guverinoma za Leta zunze ubumwe z’Abarabu na Ethiopia, Jack Ma Foundation n’abandi bafatanyabikorwa ba OMS bakomeje gufasha kugira ngo haboneke ubushobozi bwo gukumira no kurwanya COVID-19 muri Afurika.

Ibyo bikoresho birimo ibyo kwipfuka mu maso bigera kuri miliyoni, ndetse n’ibindi bikoresho by’ubwirinzi bivugwa ko bihagije mu kurinda abakora mu nzego z’ubuzima kuri ubu bita ku barwayi basaga 30.000 ku Mugabane wa Afurika, hakabamo n’ibikoresho byo muri laboratwari byifashishwa mu gusuzuma ibipimo byafashwe ku barwayi.

Moussa Faki Mahamat, uyobora Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko Afurika iha agaciro imbaraga abafatanyabikorwa bayo [Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima OMS/WHO, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Biribwa WFP, Jack Ma Foundation na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia], bashyira mu bikorwa byo kurwanya COVID-19 muri Afurika.

Yavuze ko Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe uzakomeza guhuza ibikorwa n’ubushobozi uko bikwiye, kugira ngo ibihugu bigize uwo muryango bigire ubushobozi bwo kubona ibyangombwa nkenerwa mu gukumira no guhashya COVID-19.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka