Ibihugu 10 by’Afurika byifashe nabi mu bukungu.

Ubukungu bwa Afurika muri iyi minsi ntabwo bwifashe neza cyane cyane kubera umutekano muke uri mu bihugu by’abarabu, ibibazo bya politiki byo mu gihugu cya Côte d’Ivoire ndetse no kuzamuka kw’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori bituma Banki ny’Afurika itsura amajyambere (BAD) ivuga ko hashobora kuba idindira ry’ubukungu muri Afurika.

Nk’uko slateafrique.com yabitangaje, ngo igihugu cya Madagascar nicyo kiza ku mwanya wa mbere ku bihugu bifite ubukungu bwahungabanye mu myaka itatu ishize nk’uko ikinyamakuru forbes cyabishyize ahagaragara. Impamvu iki kinyamakuru gitanga ngo ni imidugararo ya politiki iki gihugu cyinjiyemo mu mwaka wa 2009.

Mu gukora uru rutonde bareba ku byo igihugu kinjiza (PIB), ibigereranyo by’ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI) ndetse n’ikigereranyo cya ruswa ngo kuko nayo igira ingaruka ku iterambere ry’igihugu.

Nk’uko Daniel Fisher wanditse uru rutonde rugaragara mu kinyamakuru forbes abivuga, ngo ntibitangaje kubona ko igihugu cya Somariya kitari muri ibi bihugu byifashe nabi mu bukungu kuko ubu kinjiza byinshi mu mwaka kurusha byinshi mu bihugu bigaragara kuri uru rutonde.

Dore uko ibyo bihugu icumi bikurikirana:

10. CÔTE D’IVOIRE

Amakimbirane yaranze iki gihugu nyuma y’amatora yahungabanije bikomeye ubukungu bwacyo. Byongeye intambara zo hagati mu gihugu Cote d’ivoire yavuyemo mu mwaka wa 2003 nazo ubwazo ntizari ziyoroheye. Ibi byose byatumye ikigega mpuzamahanga cy’imari (FMI) cyivuga ko umusaruro (PIB) wa Cote d’ivoire ushobora kuva kuri 2,6% muri 2010 ukagera kuri -7,5% muri 2011.

9. BÉNIN

Iki gihugu cyagize ihungabana ry’ubukungu ryagabanije hafi kimwe cya kabiri cy’ibyo kinjizaga mu mwaka, maze biva kuri 4% biza kugera kuri 2.5% muri 2010. Iri hungabana ry’ubukungu abaturage bakaba bararishinje perezida wabo Boni Yayi, mu myigaragambyo yakurikiye amatora ye, yo mu kwa gatatu uyu mwaka, bavuga ko yakoresheje umutungo w’igihugu mu nyungu ze zo kwiyamamaza ndetse bigasigira igihugu amadene menshi.

8. LESOTHO

Iki gihugu cya Lesotho kiri hagati mu gihugu cya Afurika y’epfo, gisa nkaho ariho gikesha amaramuko. N’ubwo iki gihugu gifite umutungo kamere w’amazi kigurisha hanze yacyo anatuma kibasha kwibonera 90% by’umuriro w’amashanyarazi, ubukungu bwacyo bukaba buzamuka ariko abaturage baho bakomeza kuzahara. Muri uyu mwaka wa 2011 ho byarakabije bituma iki gihugu kijya ku mwanya wa 12 mu bihugu bifite ubukungu bwifashe nabi ku isi.
7. Eritrea
Iki gihugu kikiri gishya kuko cyabonye ubwigenge muri 1991 cyiyomoye kuri Etiyopiya, cyazahajwe n’intambara zagihanganishije na Etiyopiya kuva mu mwaka wa 1998 kugeza mu mwaka wa 2000. Iki gihugu kibeshejweho ahanini no guhinga ibyo kurya gusa Eritrea ngo ishobora kuba ifite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro ariko ngo ntabwo ubucukuzi buratera imbere.
6. COMORES
Ibirwa bya Comores ni cyo gihugu cya kabiri ku isi mu byinjiza umusaruro (PIB) muke ku mwaka nyuma ya Sao Tomé-et-Principe. Iki gihugu gitunzwe no guhinga ibyo kirira ubwacyo ndetse n’amafaranga atangwa n’abaturage bacyo baba hanze y’igihugu. Iki gihugu kiyoborwa na perezida Ikilikou Dhoinine watowe kuwa 26 Gicurasi 2011 kikaba kiza mu bihugu 20 bya mbere bigaragaramo ruswa ku isi.

5. SWAZILAND

Ubukungu bw’igihugu cya Swaziland bushingiye ku isukari yohereza mu mahanga. Kimwe na Lesotho, Swaziland nayo ahanini isa nkaho ikesha imibereho yayo ku gihugu cya Afurika y’epfo aho yohereza 60% by’umusaruro wayo.

FMI ivuga ko ubukungu bwayo bushobora kumanuka kugera kuri 0.5% muri uyu mwaka wa 2011. Swaziland ikaba iri ku mwanya wa munani mu bihugu bifite ubukungu butifashe neza ku isi.

4. GUINÉE (CONAKRY)

Ubukungu bw’iki gihugu bwahungabanye mu gihe cyari kiyobojwe igitugu n’igisirikari mu mwaka wa 2009. Muri icyo gihe ifaranga ryataye agaciro ndetse na ruswa iriyongera. Iki gihugu ariko kandi ngo gifite umutungo kamere urimo zahabu, diyama, n’ibindi.

Ukugaruka k’umutekano muri Gineya kubera itorwa rya Alpha Condé mu kuboza 2010, byatanze icyizere ko ubukungu bugiye kongera kuzamuka bukava kuri 1.9% muri 2010 ukagera kuri 4% muri 2011.

3. ANGOLA

Angola yinjiye mu muryango w’ibihugu byohereza peterori mu mahanga (OPEP) mu mwaka wa 2006 ikaba ikura 85% b’umusaruro yinjiza muri iyo peterori. Gusa ubwiyongere mu bukungu bw’iki gihugu bwaragabanutse mu mwaka 2008 buva kuri 13.8% bugera kuri 1.6% muri 2010 bitewe n’uko igiciro cya peterori cyagabanutse.

Angola iri ku mwanya wa gatandatu mu bihugu birimo ruswa ikabije nk’uko transparency international yabyerekanye. Nubwo ubukungu bugenda buzamuka ariko usanga hagaragara abantu bakennye cyane, ibi bikaba byerekana ko ubukungu bw’igihugu bwihariwe n’abantu bamwe.

2. GUINÉE ÉQUATORIALE

Mu mwaka wa 2010 ubwiyongere bw’ubukungu bw’iki gihugu bwagiye munsi ya zero kuko bwari buri ku kigero cya -0.8% mu gihe muri 2008 bwari buri 10%. Kimwe n’igihugu cya Angola, Guinée Equatoriale nayo yahuye n’ikibazo cy’igabanuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori, hiyongeraho kuba ari igihugu cya gatanu cyamunzwe n’ubukungu ku mugabane wa Afurika.

1. MADAGASCAR

Ibipimo by’ubukungu byose bya madagascar biri ku rugero rwo hasi. Umusaruro wa Madascar wagiye ugera kuri 2% munsi ya zero (-2%). Kuva Andry Rajoelina yagera ku butegetsi muri werurwe 2009, abashoramari b’abanyamahanga batereye igihugu cye icyizere bituma badashora imari muri madagascar.

Source: Slate Afrique

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka