I Kisangani baramamaza umunyonzi ngo azababere umudepite

Mu bakandida biyamamariza ubudepite muri Repubulika Iharanaira Demukarasi ya Kongo harimo umwe utangaje kuruta abandi. Alphonse Awenze Makiaba amaze imyaka 20 ari umunyonzi ku isoko rikuru rya Kisangani, aho ashobora kuva aba umudepite niba imbaga y’abamwamamaza itamutengushye ku munsi w’itora…

Imihango yo gutangiza kwiyamamariza ubuperezida n’ubudepite muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo yatangiranye agashya ku isoko rya Kisangani. Abagore bacururiza muri iryo soko n’abanyonzi bo hafi aho bahagurutse harashikama, bakusanya imisanzu yo gufasha Alphonse Awenze Makiaba w’imyaka 47 kwiyamamaza.

Alphonse Awenze bita kumba kumba (umusaza w’igare rishaje) asanzwe atunzwe no gutwara ibicuruzwa n’ibihahwa, abijyana cyangwa abivana ku isoko. Ngiyo imifuka y’imyumbati, iy’ibigori, umuceri, amavuta n’amadebe y’amavuta n’ibindi binyuranye abaguzi bakenera kugeza iwabo mu ngo… Haba ubwo abantu bamubona imizigo yamunaniye, dore ko n’igare ayitwaraho rishaje pe !

Ukwiyamamaza kwe ku mwanya w’abahatanira kuzajya mu nteko ishinga amategeko ya Kongo ni unkuru yasakaye hose muri Kisangani. Biragaragara ko uyu mugabo umaze imyaka a20 yose ari umunyonzi ku isoko rya Kisangani yamaze kwigiramo icyizere ko akunzwe hafi aho, cyane cyane mu bagore benshi bacuruza mu mujyi wose.

Ubutwari bwe n’imyitwarire myiza bituma abo bacuruzikazi bamufata nk’inyangamugayo kandi bakamuhamagara kenshi ngo abatwarire ibicuruzwa byabo. Mu myaka amaze, azi ko benshi bamukunda. Akunzwe kandi cyane cyane n’abandi banyonzi bagenzi be, dore ko ari benshi muri Kisangani. Aba banyonzi bo bavuga ko Alphonse yababereye iteka intangarugero kandi akabafasha cyane mu bibazo binyuranye bahura nabyo mu buzima.

Abamuzi bamutezeho amakiriro
Karoli baturanye agira ati « Kuva mu 2006 Alphonse yambwiraga ko aziyamamaza. Ndetse icyo gihe mu 2006 yashatse guhita yiyamamaza, ariko aza kubisubika. Ariko kuva mu 2009, Alphonse yatangiye kujya abwira bo baziranye bose, abo atwariye imizigo n’abandi bakoranye mu buryo ubwo aribwo bwose ngo ‘Ntimuzanyibagirwe ; dore ubu nziyamamaza mu matora ataha’ »

Hari abagiraga ngo ariganirira kugeza ubwo agiye kwiyandikisha mu bakandida bahatanira ubudepite mu matora azaba mu mpera z’uku kwezi, kuwa 28 Ugushyingo. Yiyandikishije ku rutonde rw’agashyaka gato kakivuga kitwa ‘la Convention pour la République et la Démocratie, CRD. Karoli avuga ko Alphonse Awenze Makiaba amaze kujya mu mashaka abiri ayavamo kuko bapfa ko atajya ahishahisha amakosa abonye ayo ariyo yose.

Abo baturanye mu gace kitwa Kilanga 2 bavuga ko bazamutora kuko yababaranye nabo igihe cyose, akaba yabakemurira ibibazo kurusha abanyepolitiki bibera kure. Ubu bamwita ‘umukandida w’abakene’.
Igihe abaturage birirwa baririmbira abiyamamaza indirimbo y’igiswayile kivanze n’igifaransa ‘tuta ku save comment, fanya asi ba affaires yako’ -twagenekereza ngo Duhe amafaranga utwereke ko hari icyo uzatumarira-, Alphonse Makiaba we nta muturage umusaba ifaranga na rimwe !

Ahubwo mu mujyi wose, abanyonzi n’abatwara abagenzi ku mapikipiki basigaye bambika ibinyabiziga byabo amashusho agaragaza uyu mukandida Alphonse Awenze Makiaba. Abacururiza mu muhanda nabo bashyira ayo mashusho ku ndobo n’ibitebo batwaramo ibyo bacuruza mu mihanda. Abafotora hafi aho nabo ngo bagabanyije ikiguzi basanzwe baka, ushaka ifoto ya kandida Alphonse Awenze Makiaba ayibona kuri make. Abandi baturage benshi ngo bafata impapuro zisanzwe bakandikaho n’amakaramu amazina n’intego by’umukandida wabo Alphonse Awenze Makiaba. Abazi gushushanya neza bo baramushushanya, bakamanika amashusho ye aho abandi bakandida bamanitse amafoto yabo.

Ikimenyetso cyo kuzinukwa abandi banyepolitiki

Ubusanzwe abantu benshi bashaka kugira aho bajya muri Kisangani bagenda n’abanyonzi n’amapikipiki kuko nta bundi buryo buboneka muri uwo mujyi. Aba kandi ni nabo baherekeza banagaragiye abandi bakandida biyamamaza. Kuri ubu ariko, umukandida Alphonse niwe abo banyonzi n’abatwara amapikipiki bibandaho cyane. Buri munsi bazenguruka umujyi bamushagaye, ndetse rubanda bakamushidukira cyane.

Mado Batanga ucuruza amafunguro mu mujyi ati « Abatuye aha twese tumwibonamo kuko ari umwe muri twe. Ni umukene nka rubanda rusanzwe. Rwose tuzamutora nawe abone amahirwe yo kurya no kwigurira imodoka n’inzu… N’iyo atagira icyo adukorera kidasanzwe nta kibazo. Ariko byibura nawe azamenya ko hano yahabaga tutagira n’umuyoboro w’amazi meza. »
Abamwamamaza benshi ariko ntibazi n’ishyaka yiyamamarizamo, dore ko ubu muri Kongo yose habarurwa amashyaka arenga 400, amenshi atagira na gahunda.

Jean Paul Nyndu ukora mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu yabwiye ibiro ntaramakuru Syfia ko kuba umuntu nka Alphonse Awenze Makiaba agira abamwamamaza benshi nk’abagaragara i Kisangani bigaragaza ko abandi bayobozi n’abanyepolitiki bari mu myanya batizewe kandi batifuzwa n’abaturage. Agira ati « Ni ikimenyetso cy’uko abatowe mu 2006 batigeze begera abaturage ngo bagire aho bahurira n’icyo babamarira. »

Gislaine Itama ukuriye ihuriro ry’ibitangazamakuru byigenga mu Ntara bita Province-Orientale akeka ko abaturage bamaze kumva impamvu y’ababahamagarira kudatora abakandida kubera gusa ko babahaye impano babashukisha mu kwiyamamaza. Nta wamenya cyakora niba uku gushagarara kw’abamamaza Alphonse Awenze Makiaba kuzamuviramo no gutorerwa umwanya amaze imyaka myinshi yifuza.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntawavukiye gutegeka cyangwa gutegekwa. Nanjye muri inyuma kuko umuntu wifitemo ikizere ninde utamushyigikira?

Bonne chance Alphose

Candidat wacu Alhonse oyeeeeee!!!!!!!!!!!!!!

Chantal yanditse ku itariki ya: 24-11-2011  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka