Guverinoma ya Equatorial Guinea yeguye nyuma y’uko inaniwe kugera ku ntego zayo
Minisitiri w’Intebe wa Equatorial Guinea, Manuel Osa Nsue Nsua yatanze ubwegure bwa Guverinoma yari ayoboye nyuma yo kunanirwa kugera ku ntego yari yihaye, nk’uko byatangajwe na Visi-Perezida w’icyo gihugu Teodoro Nguema Obiang Mangue.
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, rikaba rivuga ko iyo guverinoma yari imaze kugera kuri 10% gusa by’intego zayo. Gusa ariko ntiryigeze risobanura neza izo ntego ndetse n’ibyari bikubiyemo.
Minisitiri w’Intebe ucyuye igihe, Manuel Osa Nsue Nsua, yari yashyizweho mu 2024 na Perezida Teodoro Obiang Nguema Mbasogo, umwe mu bakuru b’Ibihugu ku Mugabane wa Afurika umaze maze igihe kirekire ku butegetsi kuva mu 1979.
Ishyaka riri ku butegetsi, Democratic Party of Equatorial Guinea (PDGE), ryavuze ko mu gihe cy’iyo guverinoma hashyizwe mu bikorwa imishinga itandukanye mu nzego zirimo imiyoborere, ibikorwa remezo, serivisi rusange n’iterambere ry’ubukungu.
Rigaragaza ko ubu bwegure bwa Guverinoma buri mu rwego rwo kongera kuvugurura inzego za Leta hagamijwe kunoza imikorere no guhuza n’ibyo igihugu gishyize imbere.
Iri shyaka rivuga ko imivugururire nk’iyi ikorwa kenshi hagamijwe kunoza imikorere ya Leta.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|