Guharurira inzira urubyiruko ngo rwiteze imbere si impuhwe tubagirira – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yemeza ko gushyiraho ibikorwa byorohereza urubyiruko kwishakamo ibisubizo atari impuhwe abayobozi barugirira ahubwo ari zo nshingano zabo za mbere.

Perezida Kagame yemeza ko urubyiruko rukeneye gushyigikirwa mu rugamba rw'iterambere
Perezida Kagame yemeza ko urubyiruko rukeneye gushyigikirwa mu rugamba rw’iterambere

Perezida Kagame avuga ko hakwiye kushyirwaho ingamba n’uburyo bituma urubyiruko rwumva ko rutekanye, bityo bikarufasha guhanga imirimo no kubyara umusaruro, nk’uko yabitangarije mu ihuriro ryiga ku iterambere rya Afurika, riteraniye mu Misiri, kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Ukuboza 2018.

Yagize ati “Tugomba kuyobora urubyiruko rwacu kugira ngo rugire imitekerereze yigenga, kandi runabashe kugaragaza ibitekerezo birurimo ari nako turushyigikira mu burya bw’amikoro mu gihe biri ngombwa. Gusa icyo si cyo kibazo (amikoro) kuko ibitekerezo byarwo ari ngombwa kurusha amafaranga.

Ibyo dukora si ukubagirira impuhwe. Biri mu nshingano zacu kandi iyo tubikoze bigira ingaruka nziza ku iterambere ry’umugabane wacu.”

Perezida Kagame yavuze ko ubwiyongere bukabije bw’abatuye Afurika, ubu babarirwa muri miliyari 1,2 ariko uwo mubare ukazaba wikubye kabiri muri 2050, bidakwiye gufatwa nk’ikibazo ahubwo ari amahirwe yo gukoresha ubwinshi bw’abantu hagamijwe iterambere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka