Goma: Imyigaragambyo yahagaritse ubuzima

Abanyarwanda bakorera mu Mujyi wa Goma ntibashoboye gukora kubera imyigaragambyo iri kuhabera,aho abaturage bari kwigaragambya basaba Perezida Kabila kuva ku butegetsi.

Mu Mujyi wa Goma bari gutwika ndetse n'imihanda yuzuyemo amabuye
Mu Mujyi wa Goma bari gutwika ndetse n’imihanda yuzuyemo amabuye

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki 30 Ukwakira 2017, habyutse humvikana amasasu muri tumwe mu duce tugize uwo mujyi uherereye muri Kivu y’Amajyaruguru, muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Ahitwa Majengo niho humvikanye amasasu menshi hafi y’ikibuga cy’indege i Goma bivugwa ko hari n’abapolisi babiri bayiguyemo,kandi ko hari n’abaturage bamaze kuyigwamo.

Abapolisi n’abasirikare biteguye guhangana n’abigaragambya, nibo bagaragara mu duce tumwe na tumwe muri uwo mujyi.

Iyo myigaragambyo yatumye ibikorwa hafi ya byose birimo amashuri afunga, amasoko n’ibigo bimwe ntibyakora batinya ko imyigaragambyo ishobora kuba mibi.

Ubusanzwe i Goma haba hari urujya n'uruza rw'abava mu Rwanda bakorerayo ndetse n'abava muri Congo bakorera mu Rwanda
Ubusanzwe i Goma haba hari urujya n’uruza rw’abava mu Rwanda bakorerayo ndetse n’abava muri Congo bakorera mu Rwanda

Ikibuga cy’indege gisanzwe gikoreshwa cyane mu guhuza umujyi wa Goma n’indi mijyi, indege zikivaho zari nkeya ugereranije n’uko bisanzwe.

Abanyarwanda bakorera mu Mujyi wa Goma batangarije Kigali Today ko abakoresha babo babasabye kudakora kuko batizeye umutekano.

Ku mupaka muto uhuza Goma na Gisenyi usanzwe ukoreshwa n’abantu ibihumbi 45 ku munsi, abenshi bari kuwukoresha ni Abanyekongo baza gufata ibintu mu Rwanda bakabijyana i Goma ariko nabwo baravuga ko batajya kure mu duce turimo imyigaragambyo.

Abaturage bari guhunga Imyigaragambyo
Abaturage bari guhunga Imyigaragambyo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

iyo migaragambo yokwigaragamba ngo ntimushaka umutegetsi mugasahura no kwonona ibintu sinzi ko byakuraho perezida ahenshi mbona abaturage bo hasi aribo bari mukumena ibintu no kwanduza umuji abo bantu baboheraza baba barihe cyangwa ababo

Abdullah Mohamed yanditse ku itariki ya: 28-11-2017  →  Musubize

Abanyabwenge ba kangobye ku rwana kuri, kongo? nahubundi tuzabibazwa nimana icyo twamariye kongo, nisi turimo.

james Andre yanditse ku itariki ya: 14-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka