Gen Nyamvumba yasoje uruzinduko yagiriraga muri Centrafrique
Yanditswe na
KT Editorial
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Patrick Nyamvumba yasoje uruzinduko rw’iminsi ibiri yakoreraga muri Centrafrique.

Gen Nyamvumba yasoje uruzinduko yagiriraga muri Centrafrique abonana n’abayobozi bakuru b’iki gihugu
Muri urwo ruzinduko Gen Nyamvumba yagiranye ibiganiro n’abayobozi batandukanye b’icyo gihugu barimo Perezida Faustin-Archange Touadéra, Minisitiri w’ingabo Marie Noelle Koyara ndetse n’umugaba w’ingabo Brig Gen Ludovic Ngaifei.

Gen Nyamvumba yagiranye ibiganiro na Perezida Faustin-Archange Touadéra,
Gen Nyamvumba yageze muri icyo gihugu ku Cyumweru tariki 6 Gicurasi aherekejwe n’itsinda ry’abasirikare umugaba mukuru w’Ingabo Gen Patrick Nyamvumba n’itsinda ry’abaturutse mu Rwanda.
Urwo ruzinduko rwari rugamije gusura no kureba uko ingabo z’u Rwanda zihagaze mu bikorwa by’ubutumwa bw’umuryango w’abibumbye.

Yanabonanye n’ubuyobozi bw’ingabo

Yari mu ruzinduko rw’iminsi ibiri y’akazi

Yari yageze Centrafrique ku cyumweru tariki 6 Gicurasi 2018
Ohereza igitekerezo
|
ingabo zacu mukwesa imihigo ni ibintu byacu mukuba intore:
isi ingomba kubibonamo isomo kurusha guhangana