Gen. Babacar Gaye aremeza ko umutwe wo guhashya inyeshyamba muri RDC uri mu nzira
Umujyanama w’umunyamabanga mukuru wa UN mu bijyanye n’umutekano, Gen. Babacar Gaye, yatangaje ko umutwe ushinzwe guhashya imitwe yitwara gisirikare mu burasirazuba bwa Kongo-Kinshasa ugiye gutangira imirimo yawo mu minsi mike iri imbere.
Gen. Gaye yabitangarije i Kinshasa tariki 16/04/2013 nyuma y’uko asoje ubutumwa yagiraraga mu karere k’ibigari bigari. Ibi bishimangira amakuru aherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Kongo, Lambert Mende.
Nubwo umujyanama wa Ba-Ki Moon atavuga igihe uwo mutwe uzatangira guhangana n’inyeshyamba zirimo M23 na FDLR, Lambert Mende yemeza ko uku kwezi kwa Mata kuzarangira uwo mutwe ugizwe n’abasirikare basaga gato 3000 uri mu Burasirazuba bwa Kongo.
Ingabo z’ibihugu bitatu: Afurika y’Epfo, Tanzaniya na Malawi bizitabira ubutumwa bwa UN bwo guhashya imitwe yitwara gisirikare igera kuri 30; nk’uko Gen. Babacar akomeza abitangaza.
Iyo brigade izaba ifite icyicaro mu Mujyi wa Goma n’ibirindiro mu nkengero zawo mu rwego rwo kurinda umujyi. Gen. Babacar avuga kandi ko izo ngabo zizaba zifite na za kajugujugu z’intambara ndetse n’ibitwaro bikomeye i Goma, ibikoresho bizongerwa nyuma; nk’uko Radio Okapi dukesha iyi nkuru ibitangaza.
Uyu mutwe uje mu gihe Leta ya Kongo iri mu biganiro na M23 mu mujyi wa Kampala. Abakurikiranira hafi ibya Kongo bemeza ko ibyo biganiro nta musaruro bizatanga mu gihe Leta ya Kongo ishyigikiye inzira y’intambara ikoresheje izo ngabo za UN zizarwanya M23.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|