Gabon: Batangiye igikorwa cy’amatora ya Referendum mu kuvugurura itegeko nshinga

Muri Gabon, kuri uyu wa Kane tariki 7 Ugushyingo 2024, hatangijwe igikorwa cy’amatora ya Referendum, aho abaturage basabwa gutora bifata, bemeza cyangwa se bahakana mushinga wo kuvugurura Itegeko Nshinga.

Muri Gabon batangiye igikorwa cy'amatora ya Referendum mu kuvugurura itegeko nshinga
Muri Gabon batangiye igikorwa cy’amatora ya Referendum mu kuvugurura itegeko nshinga

Iki gikorwa kizarangira tariki 15 Ugushyingo 2024, mu gihe ayo matora ateganyijwe ku itariki 16 Ugushyingo 2024.

Uwo mushinga wo kuvugurura itegeko nshinga ntiwavuzweho rumwe n’Abanyagabon, kuko hari abawufashe nk’uburyo ubutegetsi bw’igisirikare buyoboye Gabon muri iki gihe cy’inzibacyuho, bushaka gukoresha ngo bukomeze kuyobora icyo gihugu.

Bimwe mu bikubiye mu mushinga w’Itegeko Nshinga rishya, ni manda y’imyaka irindwi (7) y’Umukuru w’Igihugu ishobora kongerwa inshuro imwe gusa, mu gihe mu Itegeko Nshinga ritaravugururwa, manda y’Umukuru w’Igihugu yari imyaka itanu (5) ishobora kongerwa inshuro imwe.

Ikindi ni ukugira ubutegetsi buyobowe na Perezida wa Repubulika ariko butagira Minisitiri w’Intebe, mu gihe ku butegetsi bwa Ali Bongo, habagaho ibiro bya Minisitiri w’Intebe ukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

Bamwe mu badashyigikiye ko Itegeko Nshinga rya Gabon rivugururwa, bavuga ko iryo rishya rizaba riha Umukuru w’Igihugu ubushobozi buhambaye, aho kugira inzego zikomeye.

Perezida w’inzibacyuho wa Gabon, Brice Clotaire Oligui Nguema, yagaize ati, “Bagore namwe bagabo baturage ba Gabon, ndabahamagarira kuzitabira muri benshi amatora ya Referendum”.

Amatora ya Referendum ni yo matora ya mbere azaba abaye muri Gabon, kuva ubutegetsi bugiye mu maboko y’igisirikare nyuma yo gukora Coup d’Etat yakuyeho Perezida Ali Bongo, muri Kanama 2023, iyo Coup d’Etat ikaba yaranashyize iherezo ku butegetsi bwabaye uruhererekane buva kuri Omar Bongo bufatwa n’umuhungu we Ali Bongo, bimara imyaka 55 nta wundi agiye ku butegetsi muri Gabon.

Minisitiri w’Intebe wa Gabon, Raymond Ndong Sima, niwe ufite inshingano zo guhuza ibikorwa ku rwego rw’Igihugu, bijyanye n’ayo matora ya Referendum.

Yagize ati, “Ntabwo dushobora kuguma muri iki gihe cy’inzibacyuho ubutarangira. Itegeko Nshinga rishya, rizazana uburyo bwiza bwo kubana”.

Ibindi biteganyijwe muri iryo Tegeko Nshinga rishya, ni uko umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika agomba kuba afite umubyeyi w’Umunyagabon, uwashakanye na Perezida ndetse n’abana be, ntibemerewe kwiyamamaza mu matora ya Perezida wa Repubulika bagamije kumusimbura ku butegetsi, kandi nta Perezida wemerewe kurenza manda ebyiri z’imyaka irindwi (7) imwe, imwe ku butegetsi (ubwo ni ukuvuga imyaka 14 muri rusange).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka