FDLR ngo ntizi ikizakurikiraho nyuma yo gushyira intwaro hasi

FDLR yatangaje ko nyuma ya taliki 2/1/2015 abagize akana k’umuryango w’abibumbye (UN) aribo bazi ikizaba, kuko uyu mutwe wo ukomeje gutsimbarara ko uzataha mu rwanda binyuze mu biganiro wifuza na leta y’u Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki 28/12/2014, abarwanyi 83 barimo abasaza benshi n’imbunda 37 n’amasasu 162 n’abagize imiryango ya FDLR 38, nibo ubuyobozi bwa FDLR bwashyikirije ubuyobozi bwa leta ya Congo, Monusco, SADC na ICGLR mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi kuri uyu mutwe wa FDLR wiyemeje kurangiza ibikorwa byawo bya gisirikare.

Abarwanyi ba FDLR bashyikirijwe Monusco.
Abarwanyi ba FDLR bashyikirijwe Monusco.

Gen Maj Victor Rumuri yatangarije amahanga ko abarwanyi ba FDLR bashyikirijwe Monusco na SADC bidakozwe kubera igitutu FDLR irimo kotswa n’amahanga, ahubwo ibikoze kugira ngo amahanga ashobore kuyigirira ikizere kandi ayifashe gushyikirana n’u Rwanda aho gushyira imbere umugambi wo kuyirasa hashingiye ku gihe ntarengwa yahawe ikaba itaracyubahirije.

Gen Maj Victor Rumuri yatangaje ko FDLR idashaka ko abarwanyi bayo bashakirwa ubuhungiro mu kindi gihugu ahubwo bashaka ko basubizwa mu Rwanda.

Gen Rumuri imbere y'abarwanyi ba FDLR bashyikirijwe Monusco Bleusa.
Gen Rumuri imbere y’abarwanyi ba FDLR bashyikirijwe Monusco Bleusa.

Igikorwa cyo gushyira intwaro hasi cyabereye mu gace kitwa Ikobo muri Walikale yegeranye na Lubero.

Intumwa ya SADC Marius Monradie wari mu gikorwa cyo gushyira intwaro hasi, yatangarije FDLR ko igikorwa cyabo cyo gushyira intwaro hasi atari icyo kwishimira kuko cyakozwe gicyererewe kandi abarwanyi bose bakaba batarashyira intwaro hasi ku buryo nyuma y’igihe ntarengwa hashobora gukoreshwa imbaraga za gisirikare.

Feller Lutaichirwa, umuyobozi wungirije wa Kivu y’amajyaruguru akaba yatangarije FDLR ko igomba gushyira intwaro hasi mbere y’itariki ntarengwa bahawe kugira ngo itarasweho.

Zimwe mu ntwaro zashyikirijwe Monusco.
Zimwe mu ntwaro zashyikirijwe Monusco.

Mu kiganiro umuvugizi wa FDLR yari yagiranye n’itangazamakuru ryo muri Congo kuwa gatandatu, yari yavuze ko abarwanyi 200 aribo bazashyikirizwa Monusco muri Kivu zombie. Gusa uwo mubare ntiwubahirijwe kuko 83 n’abo mu miryango yabo 38 biganjemo abagore n’abana, imbunda 37 harimo enye nini n’amasasu 162 aribyo byagaragajwe.

Igihe FDLR yahawe ngo ibe yashyize intwaro kigeye kugera ku musozo, igikorwa cyo gushyira intwaro ahsi kikaba cyari giteganyijwe no muri Kivu y’amajyepfo ahitwa Kalala. Gusa ugereranyijwe n’umubare uzwi w’abarwanyi ba FDLR babarirwa hagati ya 1500 na 2000 umubare uracyari hasi cyane.

Gen Maj Rumuri akaba bambwiye abayobozi ba SADC na Monusco na ICGLR na leta ya Congo ko Imana n’umuryango wabibumbye aribo bazi ikizaba nyuma ya taliki ya 2/1/2015, naho igikorwa cyo kubarwanya ngo ntikibahangayikishije, ikibaraje inshinga ni uburyo bazatanga mu Rwanda habaye ibiganiro.

N’uwbo abarwanyi ba FDLR batarimo kwitabira ibikorwa byo gushyira intwaro hasi ngo bishyikirize Monusco cyangwa batahe mu Rwanda, hari amakuru yavugaga ko nyuma y’italiki ya 30/5/2014 amanama yakozwe n’abarwanyi ba FDLR ni menshi kandi agamije gutegura ibikorwa byo kwihisha no gutegura intambara igihe baraswaho.

Abaturage batuye Kibumba Rusayo, Rusthuru hafi y’umupaka w’u Rwanda bavuga ko nyuma y’ukwezi kwa 7/2014 aribwo abarwanyi ba FDLR biyongereye mu bice byegera umupaka w’u Rwanda.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

sha nge ndabona bidakwiriye ko ipfa gutaha gutyo gusa ahubwo nibayibwire uko bizagend nyuma yaho

alius yanditse ku itariki ya: 5-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka