Etiyopiya ni urugero ko Afurika ishobora kwigira-Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame asanga igihugu cya Etiyopiya ari urugero rukomeye rugaragaza ko Afurika ishobora kwikemurira ibibazo idategereje ak’imuhana.
Ibi Kagame yabivugiye i Mekelle muri Etiyopiya aho yari yitabiriye isabukuru ya 40 y’ishyaka Tigrayan People’s Liberation Front (TPLF) riri ku butegetsi muri icyo gihugu.
Abwira amagana y’abanya Etiyopiya n’Abanyafurika bari bitabiriye iyo sabakuru, Perezida Kagame yagize ati “Mu rugamba rwanyu, Afurika yagize ijambo.”
“Mwaharaniye kwigira mu buryo bwose haba mu bukungu, politiki ndetse by’umwihariko mu bitekerezo.”
Umuryango wa Tigriyan (Tigrayan National Organisation) washinzwe mu 1974 n’itsinda ry’abanyeshuri barindwi bigaga muri Kaminuza ya Tigrayan iherereye i Addis Abeba.
Aba banyeshuri bakaba ngo barahamagariye urundi rubyiruko gutangira urugamba rw’impinduka ari ho haje guturuka Etiyopiya y’uyu munsi.
Perezida Kagame akaba avuga ko bibaje kuba urugamba rwo guharanira ubumwe bw’abanya Etiyopiya rwagiye ruvangirwa n’abanayamahanga ariko akavuga ko igishimishije ari uko ntawashoboye guhagarika icyo bari biyemeje.
Yagize ati “Ntimwatsinze gusa ahubwo mukomeje gusagamba.”
Ku bwa Kagame ngo umusaruro w’urwo rugamba ni uko ubu Etiyopiya iganje mu mahoro, ikaba ituje kandi n’ubukungu bwayo bukaba burimo gutera imbere.
Ati “Birakwiye kubona Etiyopiya ibonwa nk’imbaraga zikwiye kwifashishwa mu kubaka amahoro n’iterambere binyuze mu ngabo zirinda amahoro mutanga ndetse n’ibitekerezo byanyu.”
Etiyopiya ifite abasirikare barenga ibimbi bibiri mu ngabo za Loni ziri mu butumwa bw’amahoro hirya no hino ku isi.
Iki gihu kikaba kiza ku mwanya wa kane nyuma y’u Rwanda, Misiri, Nijeriya na Ghana mu bihugu bifite abasirikare benshi mu ngabo za Loni zirinda amahoro.
Perezida Kagame akaba abishingira avuga ko Afurika yagombye kubonwa nk’imwe mu nkingi nyamwamba mu iterambere ry’isi.
Ibi bikorwa byose Afurika igeraho ngo bitera Perezida Kagame kwibaza impamvu Afurika igirwa insina ngufi yewe no mu bibazo byayo ubwayo.
Agira ati “Muri iyi si hari abantu bibwira ko bakunda Abanyafurika cyane kuruta uko twikunda twebwe ubwacu.”
Ngo niho usanga bahera bategeka Abanyafurika ibyo bagomba gukora bitwaje ko byashobotse ahandi kandi nyamara amateka yabo n’imibereho yabo bitandukanye n’iby’Abanyafurika.
Yagize ati “Twebwe burigihe bahora batubwira guceceka mu magambo menshi atandukanye ariko Etiyopiya ntiyigeze iceceka. Ntimwahwmye kuvuga ikibaraje ishinga.”
Dan Ngabonziza.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ethiopia, imaze imyaka myinshi iri mu bihugu bya mbere muri afurika biri gutera imbere cyane, iyo utembereye muri Ethiopia urabibona rwose, ibikorwa remezo biri kubakwa hose, amazu, inganda, ni kimwe mu bihugu byo kwigirwaho rwose