Ethiopia: Perezida Kagame yatemberejwe muri ‘Special Economic Zone’ isa nk’iy’i Kigali
Yanditswe na
KT Editorial
Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Ethiopia, yatemberejwe na Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Dr. Abiy Ahmed ahahariwe inganda.

Perezida Kagame ari gutemberezwa mu gice cy’inganda cya Hawassa Industrial Park
Igitangaje kuri iki gice cyo muri Ethiopia cyahariwe inganda, ni uko gisa neza n’icyo u Rwanda rwashyizeho kizwi nka “Special Economic Zone.”
Iki gice kiswe Hawassa Industrial Park cyashyizweho kugira ngo kizatange imirimo igera ku bihumbi 60 ku baturage ba Ethiopia ndetse kinabashe kwinjiriza iki gihugu amadevize abarirwa muri miliyari imwe y’amadolari ya Amerika.
Kugeza ubu iki gice gikorerwamo n’inganda n’ibigo mpuzamahanga bigera kuri 18, byose bikora imyunda.






"Special Economic Zone" ya Kigali


Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|