Ethiopia: Abasirikare 50 ba RDF basoje amasomo yo gutwara indege

Ingabo z’u Rwanda zirwanira mu kirere zungutse abapilote bashya 50 basoje amasomo muri Ethiopia mu byo gutwara indege no kuzikanika.

Abasirikare 50 basoje amasomo mu byo gutwara indege
Abasirikare 50 basoje amasomo mu byo gutwara indege

Umugaba mukuru w’Ingabo zirwanira mu kirere Maj. Gen Charles Karamba wari witabiriye uyu muhango, yashimiye Guverinoma ya Ethiopia ku masomo yahaye ingabo z’u Rwanda, avuga ko bigaragaza ubuvandimwe buranga ibihugu byombi.

Yagize ati “Ndashimira ishuri ryigisha ingabo zirwanira mu kirere ku myaka ibiri bamaze baduhugura. Nkashimira n’abasoje amasomo ku kazi keza bakoze, ariko nkabibutsa ko imyitozo myiza igaragarira mu kazi. Ndizera ko ibyo bize bizatugirira akamaro twese.”

Mu basoje amasomo harimo abakobwa barindwi, nabo bize gukanika, gutwara, gukora iby’insinga no kuyobora indege.

U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano w’imyaka 20 mu by’ubufatanye mu gisirikare, mu bwubatsi no mu buvuzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yeweyew mbega ngo turasubizwa,mu Rwanda turakize bsa abapilote50 EEEEE. Nanjye ndajyakwiga tuu

NKURUNZIZA Alias yanditse ku itariki ya: 27-12-2018  →  Musubize

Umuntu uvuga ngo RDF yigishije abasirikare none ngo bazaba abashomeri aribeshye cyane.ahubwo namusaba kwisubiraho kuko avuze ibyatazi.ubundi se indege RDF itunze yaba azizi buriya?namusab kwisubiraho agasaba imbabazi akavuga ati nabcitswe.

Murenzi yanditse ku itariki ya: 22-12-2018  →  Musubize

Ko hasanzwe hari abandi ba Pilotes,kandi indege zikaba ari nkeye,bazatwara izihe?Aho nabo ntibagiye kuba Abashomeri?Ndakeka abantu barangiza Universities buri mwaka barenga 10 000.Cyokora kwiga ni byiza.Bituma umuntu ajijuka.Ndasaba abantu bose bize kwiga bible,kugirango bamenye neza icyo Imana idusaba.Iyo utize neza bible,ntabwo wamenya ibyo Imana idusaba.
Kuyiga,ntabwo bisaba kujya mu ishuli.Twebwe tuyizi,tuyikwigisha ku buntu,tugusanze iwawe.Niyo step ya mbere kugirango umuntu azabone ubuzima bw’iteka.

gisagara yanditse ku itariki ya: 21-12-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka