Ellen Johnson Sirleaf asigaye wenyine mukwiyamamariza kuyobora Liberiya

Umutegatugori Sirleaf wari usanzwe ayobora Liberiya ubu niwe mukandida rukumbi mu cyiciro cya 2 cy’amatora kiba kuri uyu wa kabiri tariki ya 8/11/2011; nyuma y’aho uwo bari bahanganye mu matora, Winston Tubman, akuyeho kandidatire ye akanahamagarira Abanyariberiya kutitabira amatora.

Winston Tubman yavuze ko yahisemo gukuramo kandidatire kuko n’ubundi yabonaga ko hazabaho ubujura bw’amajwi nkuko byagenze mu cyiciro cya mbere. Abayoboke b’ishyaka riharanira impinduka zishingiye kuri demokarasi CDC (congres pour le changement democratique) ari naryo Winston Tubman abarizwamo, bahise bitabira imyigaragambyo kugeza ubu imaze guhitana abantu babiri. Iyi myigaragambyo yarahise iburizwamo n’abashinzwe umutekano muri iki gihugu.

Ubwo hasozwaga igikorwa cyo kwiyamamaza tariki ya 7 ugushyingo abakandida bombi batanze ubutumwa. Madamu Ellen Johnson Sirleaf yagize ati ”gutora ni uburenganzira bwanyu muhabwa n’itegeko nshinga. Kwitorera umuyobozi ni uburenganzira mwahawe n’itegeko kuko turi munzira ya demokarasi, nta muntu numwe uzabategeka icyo muzakora; umutimanama wanyu niwo uzabayobora mu kwitorera umuyobozi.”

Winston Tubman, wahoze ari minisitiri w’ubutabera muri iki gihugu, ari nawe bari bahanganye mu matora we yatangaje ko Sirleaf wari usanzwe ku butegetsi arimo gutera ubwoba abatavuga rumwe nawe agaragazako bahungabanya ibikorwa by’amatora. Yavuze kandi ko ubutegetsi bwa Sirleaf bubangamira abaturage nyuma yo kubona ko Abanyaribeliya batakimukeneye.

Hafi miliyoni ebyiri kuri enye z’abaturage ba Liberiya nibo bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu. Amatora yagaragyemo indorerezi nyinshi zirimo niz’umuryango w’afurika yunze ubumwe. Imyigaragambyo ya CDC ihangayikishije Abanyaliberiya n’amahanga ngo kuko ishobora kwongera gutera intambara nk’izahitanye abantu bagera ku 250.000 hagati y’imyaka ya 1989 na 2003.

Marie Josée IKIBASUMBA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka