Ellen Johnson-Sirleaf agiye kongera kuyobora Liberiya

Amajwi y’agateganyo yaraye atangajwe aragaragaza ko perezida wa Liberiya, Ellen Johnson-Sirleaf, azatsinda amatora ku kigereranyo cya 90,8% by’abitabiriye amatora mu kiciro cya kabiri.

Perezida wa komisiyo y’amatora, Elizabeth Nelson, avuga amajwi amaze kubarurwa yaturutse muri 86% by’ibiro by’amatora yerekana ko Ellen Johnson-Sirleaf aza ku mwanya wa mbere n’amajwi 90,8%. Nubwo uwo bari bahanganye, Winston Tubman, yatangaje ko atazitabira amatora ku munota wa nyuma, hari abamutoye. Impapuro z’amatora zimaze kubarurwa ziragaragaza ko afite amajwi 9,2%.

Mu kiganiro n’abanyamakuru i Monrovia, perezida wa komisiyo y’amatora yavuze ko umubare w’abatora wagabanutse cyane ugereranyije n’abitabiriye icyiciro cya mbere cy’amatora kuko hari hitabiriye abarenga 70% by’abiyandikishije kuri lisiti y’itora. Mu cyiciro cya kabiri 37,4% by’abagombaga gutora ni bo bitabiriye amatora.

Mbere gato y’uko komisiyo y’amatora itangaza by’agateganyo ibyavuye mu matora, Ellen Johnson-Sirleaf yavuze ko amatora yaranzwe n’umucyo kandi ko yiteguye guharanira intsinzi ye. Yagize ati « Inzira yaciyemo [amatora] yubahirije amategeko kandi ntinyuranya n’itegekonshinga. Ngiye kuvugana n’abari abakandida bose. Nsinzi ibyo nza kubabwira ariko nizeye ko tuzashobora kunga abaturage.»

Uyu mutegarugori uherutse guhabwa igihembo cyo guharanira amahoro bita (prix nobel de la paix) nta wundi bahatanye mu kiciro cya kabiri cy’amatora muri icyo gihugu nyuma y’aho umukandida bari bahanganye Winston Tubman yangiye kwitabira icyiciro cya kabiri cy’amatora avuga ko atizeye ko ayo matora azaba mu mucyo.

Winston Tubman, umukandida w’ishyaka riharanira impinduka ya demokarasi (CDC), avuga ko habayeho kwiba amajwi mu matora y’icyiciro cya mbere yabaye ku itariki ya 1/10/2011. Ku wa kabiri ushize yahamagariye abambari be n’Abanyaliberiya bose kutazigera bemera ibyavuye muri aya matora. Ati « ibyavuye mu matora y’icyiciro cya mbere ni ubujura busa kandi n’ay’icyiciro cya kabiri ni uko.»

Aya matora ni aya kabiri akurikira ayabaye mu mwaka w’2003 ubwo Liberiya yasohokaga mu ntambara. Aya matora yagombaga kugaragaza intambwe Liberiya imaze gutera muri demokarasi bityo bigafasha kureshya abashoramari b’abanyamahanga cyane cyane mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no gutunganya peteroli.

Niyonzima Oswald

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka