Ebola imaze kwica abarenga 400 muri RDC

Kugeza ku wa 30 Kamena 2026, abamaze guhitanwa n’icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo mu Ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, bamaze kugera kuri 438.

Itangazo Congo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 1 Nyakanga, rivuga ko igipimo cy’impfu ziterwa n’icyo cyorezo kiri ku kigero cya 31,2%, mu gihe abamaze kugaragaraho icyo cyorezo ari 1.406.

Imibare igaragaza ko mu munsi umwe gusa abishwe n’icyo cyorezo biyongereyo 73, mu gihe abanduye kuri iyo tariki gusa biyongereyo 39.

Muri rusange abamaze gukira icyo cyorezo ni 192, barimo batatu bakize mu masaha 24 ashize, mu gihe abarimo gukurikiranwa bitabwaho n’abaganga mu bigo bishinzwe kuvura abanduye ari 609.

Iki cyorezo kandi kiri no muri Uganda, aho cyageze ku wa 15 Gicurasi, abantu 20 bakaba aribo bimaze kwemezwa ko banduye barimo babiri bapfuye

Abashinzwe ubuzima basaba buri wese ufite umuriro mwinshi, umunaniro ukabije, kuruka, gucibwamo cyangwa kuva amaraso ku ruhu kugana ivuriro cyangwa kumenyesha abishinzwe kugira ngo afashwe.

Inzego z’ubuzima ku rwego mpuzamahanga zigaragaza ko guhashya iki cyorezo bisaba amakenga ahoraho.

Iki ni icyorezo cya 17 cya Ebola kibaye muri RDC. Ariko bitandukanye n’ibyorezo byinshi byabanje byaterwaga na virusi ya Ebola Zaire, ifite inkingo n’imiti byemewe.

Ubu inzego z’ubuzima zirimo guhangana n’indi virusi yitwa Bundibugyo, kandi kugeza ubu nta rukingo cyangwa umuti byemewe byayo biraboneka.

Ubuyobozi bw’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, (OMS/WHO), buvuga ko ubu bwoko bwa Ebola bushobora kwica kugera kuri 50% by’ababwanduye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka