DRC: Alexis Thambwe Mwamba ushakishwa n’ubutabera mpuzamahanga yatorewe kuyobora Sena

Alexis Thambwe Mwamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera ku butegetsi bwa Joseph Kabila muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ni we watorewe kuyobora Sena akaba ari we wasimbura Perezida Félix Tshisekedi mu bihe bidasanzwe.

Alexis Thambwe Mwamba, wari ushyigikiwe na Joseph Kabila, yatsinze Bahati Lukwebo bari bahanganye. Bose bakomoka mu ishyaka rimwe, Front Commun pour le Congo(FCC).

Alexis Thambwe Mwamba washyiriweho ibihano n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’u Burayi na Leta zunze ubumwe za Amerika yabaye umuyobozi wungirije wa Sena muri 2006.

Tariki ya 25 Gashyantare 2019, ibiro by’umushinjacyaha mukuru w’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha Fatou Bensouda, James Stewart, na Nicole Samson byashyizeho impapuro zita muri yombi Joseph Kabila Kabange wahoze ayobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Alexis Thambwe Mwamba wabaye Minisitiri w’Ubutabera, Ramazani Shadary wabaye Minisitiri w’Umutekano, Evarist Boshab wabaye Minisitiri w’umutekano wungirije na Lambert Mende wari umuvugizi wa Leta hamwe Kalev Mutond wari ushinzwe iperereza.

Abacamanza Péter Kovács, Marc Perrin de Brichambaut, Reine Alapini-Gansou hamwe n’umwanditsi Herman von Hebel b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bavuga ko aba bayobozi b’igihugu bakurikiranyweho umutekano mucye n’ubwicanyi bwabaye mbere y’amatora mu gihugu cya Congo.

Abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha bavuga ko hari ibimenyetso bigaragaza uruhare rw’abari abayobozi mu gihugu cya Congo mu byaha byabaye hagati ya 2015 na 2018 mu itegurwa ry’amatora y’umukuru w’igihugu.

Abo bacamanza bemeza ko abagize ishyaka rya Kabila, Polisi n’igisirikare bakoze ibyaha bihonyora uburenganzira bwa muntu n’ubwicanyi n’ubushimusi mu gace ka Yumbi bagendeye ku mabwiriza y’abari abayobozi barimo umukuru w’igihugu, Minisitiri w’Ubutabera, Minisitiri w’umutekano n’inzego z’iperereza hamwe n’umuvugizi wa Leta.

Joseph Kabila akurikiranyweho nk’umukuru w’igihugu wagombaga kurangiza igihe cye cy’ubuyobozi mu Kuboza 2016 ariko ntabuveho bigateza umutekano mucye kandi akarebera ubwicanyi bwagiye buba mu gihugu.

Alexis Thambwe wari Minisitiri w’Ubutabera ashinjwa kugira uruhare mu gufunga abantu, kubatoteza no kubabaza mu buryo butubihirije amategeko cyane cyane abatavuga rumwe na Leta n’abaharanira uburenganzira bwa muntu.

Évariste Boshab nk’uwungirije Minisitiri w’Intebe ndetse akaba Minisitiri w’umutekano mu gihugu kuva mu Kuboza 2014 kugeza mu Kuboza 2016 yari afite ijambo mu nzego z’umutekano nka Polisi kandi yagize uruhare mu guhohotera abatavuga rumwe na Leta n’abigaragambya mu Mujyi wa Kinshasa.

Lambert Mende nk’umuvugizi wa Leta akaba na Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru kuva muri 2008 akekwaho kugira uruhare mu guhungabanya uburenganzira bwo kwishyira ukizana no kuvuga icyo umuntu ashaka mu itangazamakuru nk’aho tariki ya 12 Ugushyingo 2016 yakumiriye itangazamakuru mpuzamahanga muri iki gihugu.

Ramazani Shadary wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu n’Umutekano akekwaho kuba atarakoresheje ubushobozi yari afite ku nzego z’umutekano n’ubuyobozi bwibanze mu guhagarika ubwicanyi n’ibikorwa byo guhonyora uburenganzira bwa muntu bwabaye mu gihugu cya Congo.

Agishyirwaho, habaye ubwicanyi n’ihohoterwa ry’abatavuga rumwe na Leta mu duce twa Bundu Dia Kongo, Kinshasa muri Mutarama na Gashyantare 2017, Kasai 2016.

Kalev Mutond wari ukuriye inzego z’iperereza (ANR) akekwaho uruhare mu guhagarika no gufunga binyuranyije n’amategeko abatavuga rumwe na Leta.

Aba bayobozi bakuru ba Congo ngo bari bafite uburenganzira n’ubushobozi mu kwita ku mutekano w’igihugu bakaba bagomba kubazwa ku ruhare rwabo mu bibazo by’umutekano mucye byabaye kandi baragombaga kubihagarika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibibera muli iyi si birababaje.Ubwo bamugize President wa Senate,ahise agira Immunity (ubudahangarwa)kandi ICC imushinja kwicisha abantu.Nyamara Constitutions zose zo ku isi,zivuga ko "abantu bose bareshya imbere y’amategeko" ngo kandi "Nta muntu usumba amategeko".Justice creates Injustice.Ubwami bw’imana bwonyine,nukuvuga ubutegetsi bw’imana,nibwo bwonyine buzakuraho injustice ibera mu isi.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga tusaba imana ngo "Ubwami bwacu nibuze".Buzaza ku munzi wa nyuma,bukureho ubutegetsi bw’abantu nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 28-07-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka