DRC: Abamaze kwicwa na Ebola bararenga 190

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), yatangaje ko icyorezo cya Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo kugeza ku wa 14 Kamena yari imaze guhitana abantu 191 mu gihe abo byemejwe ko bapimwe bamaze kuyandura ari 808.

Imibare mishya y’iyi Minisiteri igaragaza ko ku wa 14 abarwayi 8 bashya bakize barimo 3 bo mu gace ka Bunia hamwe n’abandi 5 bo mu Rwampara, twose two mu Ntara ya Ituri.

Muri rusange abamaze gukira icyo cyorezo kuva cyatangira kwibasira iki gihugu muri Gicurasi ni 48.

Minisiteri y’ubuzima ivuga kugera kuri iyo tariki uduce tugera kuri 31 ari two twari tumaze kugeramo iyo ndwara, mu gihe umubare w’ubwandu bushya wabonetse ari 26 naho 11 nibo bitabye Imana, aho igipimo cy’impfu kiri ku kigereranyo cya 23,8%.

Imibare kandi igaragaza ko abarwayi 363 ari bo bari mu kato (isolation).

Kugeza ubu nta muti cyangwa urukingo bya Ebola ya Bundibugyo biraboneka ariko ubushakashatsi bwemeza ko ibimenyetso byayo bivurwa, bigakira, cyane cyane iyo umurwayi yivuje hakiri kare.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka