Dr Mukwege yahawe umudari wo kuba yaravuye abagore bafashwe kungufu muri Congo
Intumwa ziyobowe n’umufasha wa Peresida w’igihugu cy’Ubufaransa Valerie Trierweiler zambitse umudare w’ishimwe Dr Denis Mukwe kubera akazi akora ko kuvura abagore bafashwe ku ngufu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya congo.
Ibi byabaye tariki 08/07/2013 i Bukavu ku bitaro by’ipanzi imbere y’abanyacyubahiro benshi barimo umufasha wa peresida w’igihugu cy’ubufaransa Valerie Trierweiler, Minisitiri ushinzwe Francophonie Yamina Benguingui na Ambasaderi w’igihugu cy’Ubufaransa.
Kuva mu mwaka wi 1999, Dr Denis Mukwege amaze kuvura abogore bafashwe kungufu ibihumbi 40, harimo abana bafite imyaka 2 kugeza ku myaka 11.

Uburasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bumaze imyaka ikabakaba 20 mu intambara y’imitwe y’inyeshyamba zitwaje ibirwanisho, aho iyo mitwe iregwa gusenyera abaturage, kubafata ku ngufu ndetse no kubica.
Dr Denis Mukwege yasabye intumwa z’Abafaransa ko zakomeza kumvikanisha ikibazo cy’abagore bafatwa ku ngufu.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|