Dore aho umubano wa FPR Inkotanyi na PASTEF yo muri Senegal waturutse

Ambasaderi Bazivamo Christophe, Umunyamabaga Mukuru w’Umuryango FPR Inkotanyi, yagaragaje ko indangagaciro zirimo ubumwe, gukunda Igihugu, FPR izihuriyeho n’ishyaka PASTEF (Patriotes Africains du Sénégal pour le Travail, l’Ethique et la Fraternité) riri ku butegetsi muri Senegal.

Yabigarutseho ubwo yitabiriga Inama Nkuru ya mbere y’ishyaka PASTEF ryo muri Senegal yateranye ku wa Gatandatu Kamena.

Bazivamo yavuze ko izo ndangagaciro FPR Inkotanyi ihuriyeho na PASTEF zirimo ubumwe, gukunda igihugu, imiyoborere myiza, ndetse no guharanira ubumwe bwa Afurika arizo zabaye imbarutso y’umubano mwiza hagati y’imitwe yombi ya politiki no hagati y’Ibihugu byombi.

Mu ruzinduko Ambasaderi Bazivamo yabonanye kandi n’Abanyarwanda batuye muri icyo Gihugu abagaragariza uburyo Igihugu cyabo gikomeje gutera intambwe ishimishije mu buzima, uburezi, ububanyi n’amahanga n’ibindi.

Mu rwego rw’uburezi, yavuze ko ireme ry’uburezi ryizewe, ku buryo abanyamahanga baturutse mu bihugu binyuranye basigaye bahitamo u Rwanda.

Mu buzima, ubu u Rwanda rufite gahunda yo gukuba kane umubare w’abaganga(4X4), ari na ko ruteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi ndetse no kunoza serivisi z’ubuvuzi bwo ku rwego rwisumbuye.

Mu bubanyi n’amahanga, ubutwererane n’ubucuruzi, Amb. Bazivamo yashimangiye ko u Rwanda rukomeje gufungura amarembo ku Banyafurika bose, aho bashobora kurugana bakakirwa badasabwe visa.

Ambasaderi Festus Bizimana yashimye byimazeyo Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi n’abayobozi bari bamuherekeje, aboneraho no gushimira Abanyarwanda batuye muri Senegal ku ruhare rufatika bakomeje kugira mu guteza imbere igihugu.

Yagaragaje ko aba banyarwanda baherutse gukusanya umusanzu ushimishije wagenewe gahunda ya Dusangire Lunch, igamije gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kugira ngo bashobore gukomeza amasomo yabo neza batekanye.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka