Darfur: Ingabo z’u Rwanda zatanze umuganda ku bidukikije
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani (Rwanbatt 41) bakoze umuganda wo kurengera ibidukikije no gusukura umujyi wa El Fasher mu majyaruguru y’Intara ya Darfur kuwa kane tariki 5/6/2014.
Muri uyu muganda wabaye ku munsi mpuzamahanga wo kurengera ibidukikije, ingabo z’u Rwanda zateye ibiti 300 kuri kaminuza ya El Fasher. Bakoze n’isuku banatoragura amashashi yari anyanyagiye hirya no hino mu mujyi wa El Fasher, Umurwa Mukuru w’Intara ya Darfur.

Mu banyacyubahiro bitabiriye uwo muganda barimo uwungirije Guverineri w’Intara ya Darfur y’Amajyaruguru, Mr Abu Abas, Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro Darfur, Col Sam K BAGUMA n’abandi benshi, nk’uko urubuga rwa MINADEF y’u Rwanda rubitangaza.

Uwungirije Guverineri w’Intara ya Darfur y’Amajyaruguru, yashimiye Ingabo z’u Rwanda kuba bitabiriye icyo gikorwa ari benshi no kuba bahangayikishijwe no kuba ahari h’ubutayu hahinduka ahantu heza hari ibimera.

Yagize ati “Mu byukuri nyuma yo kuba muri mubutumwa bwo kubungabunga amahoro, bigaragara ko muhangayikishijwe na none no kubungabunga ibidukikije byacu.”
Kigali Today
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
nibakomeze aho
congratulations!
thx for your contributions to Reforestation!
bakomereze aho kandi bakomeze berekane urugero rwiza kuko bari mubaduhesha ishema ku isi kandi ibyiza u Rwanda rwagezeho bikwiye kubera isomo amahanga.
bakomereze aho kandi bakomeze berekane urugero rwiza kuko bari mubaduhesha ishema ku isi kandi ibyiza u Rwanda rwagezeho bikwiye kubera isomo amahanga.
ngabo zacu oyeeeeeeeeee, mukomeze kwerekana ubushongore n’ubukaka aho mugeze hose
izamarere rowse ntacyo wazinganya , nukuri ni intwali z’abanyarwanda, abanyarwanda tubiyumvano rwose tubabonamo ikizere cyejo hazaza cy’u rwanda n’amahanga nabone kubugwaneza nibyiza byabo basore