Côte d’Ivoire: Umudali Perezida Kagame yambitswe yawutuye Abanyarwanda

Perezida Paul Kagame uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri muri Cote d’Ivoire yaraye yambitswe umudali w’ikirenga muri iki gihugu, awutura Abanyarwanda baruhanye mu rugendo rwo guteza imbere u Rwanda.

Perezida Kagame avuga ko umudali yambitswe ari uw'Abanyarwanda
Perezida Kagame avuga ko umudali yambitswe ari uw’Abanyarwanda

Perezida Kagame hamwe na Madame Jeannette Kagame baraye bashyizwe mu bantu b’indashyikirwa muri Côte d’Ivoire, mu muhango wabateguriwe aho Perezida Kagame yahawe umudali wiswe “Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire", Madame Jeannette Kagame we ahabwa ipeti ryiswe "Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire."

Perezida Kagame yashimye Abanyarwanda bamuherekeje mu rugendo, agira ati “Dutuye iri shimwe abaturage b’u Rwanda, twafatanyije mu rugendo rwo kubaka igihugu gishize hamwe kandi giteye imbere.”

Madame Jeannette Kagame na we yambitswe undi mudali
Madame Jeannette Kagame na we yambitswe undi mudali

Perezida Kagame kandi yagereranyije ukudacika intege kwa Côte d’Ivoire n’uk’u Rwanda, byanyuze mu bihe bibi ariko igihe cyose bikabasha kubyikuramo.

Ati “Tuboneyeho n’umwanya wo gushimira mwebwe abaturage ba Cote d’Ivoire ku kuba mwarashoboye kwikura mu mbogamizi mukagarura Côte d’Ivoire k’umurongo nk’ igihugu gikomeye mu bukungu mu karere giherereyemo.”

Agendeye ku masezerano yasinywe mu bufatanye mu by’ubucuruzi, Perezida Kagame yavuze ko ubucuti u Rwanda rufitanye na Côte d’Ivoire ari ubw’inyungu ku baturage b’ibihugu byombi kandi akizeza ko iyo mikoranire izarushaho kuba myiza.

Perezida Kagame yizeje Perezida Ouattara ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana neza mu kwiteza imbere
Perezida Kagame yizeje Perezida Ouattara ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana neza mu kwiteza imbere
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka