Cote d’Ivoire: Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame baragirwa indashyikirwa

Perezida Paul Kagame aherekejwe na Madame Jeannette Kagame bageze i Abidjan muri Cote d’Ivoire, aho bari buhabwe ibihembo bikomeye muri iki gihugu.

Perezida Alassane Ouattara ni we wakiriye Perezida Kagame akigera i Abidjan
Perezida Alassane Ouattara ni we wakiriye Perezida Kagame akigera i Abidjan

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Ukuboza 2018, ni bwo bageze i Abidjan mu ruzinduko rw’iminsi ibiri ruje rukurikira urwo Perezida Alassane Ouattara na we yagiriye mu Rwanda muri Mata uyu mwaka.

Uretse kuba urwo rugendo rugamije gukomeza umubano ibihugu byombi bifitanye, Perezida Kagame arahabwa igihembo gikomeye muri Cote d’Ivoire kiswe "Grand-Croix de l’Ordre National de Côte d’Ivoire", mu gihe Madame Jeannette Kagame we ahabwa ipeti ryiswe "Grade de Commandeur de l’Ordre National de Côte d’Ivoire."

Mu rugendo rwe kandi, Perezida Kagame azagirana ikiganiro n’abanyamakuru ndetse anahure n’abakora muri bizinesi aho bazagirana ibiganiro bigamije kureba ibijyanye no gukuraho imbogamizi mu bucuruzi muri Afurika, guteza imbere iby’inganda ndetse no gusangiza abanya-Côte d’Ivoire ubunararibonye bw’u Rwanda mu by’inganda.

U Rwanda rusanzwe rufitanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo zo mu kirere (BASA) yatumye sosiyete nyarwandaya RwandAir itangira ingendo zayo muri iki gihugu mu Ukwakira 2016.

Perezida Alassane Ouattara na we yaherukaga mu Rwanda muri Mata uyu mwaka
Perezida Alassane Ouattara na we yaherukaga mu Rwanda muri Mata uyu mwaka
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame baraza guhabwa ibihembo bikomeye muri iki gihugu
Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame baraza guhabwa ibihembo bikomeye muri iki gihugu
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka