Côte d’Ivoire: Abigaragambya bangije ikigo gisuzumirwamo abakekwaho COVID-19

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 5 Mata 2020, abigaragambya bashenye inyubako isuzumirwamo abarwayi ba covidd-19 mu gace kitwa « Toits rouge » gaherereye muri mujyi wa Abidjan.

Polisi muri Côte d'Ivoire yahanganye n'abigaragambyaga kugeza n'ubwo basenya ikigo gisuzumirwamo Coronavirus (Ifoto: AFP)
Polisi muri Côte d’Ivoire yahanganye n’abigaragambyaga kugeza n’ubwo basenya ikigo gisuzumirwamo Coronavirus (Ifoto: AFP)

Aba bigaragambyaga bivugwa ko baketse ko iyi nzu yaba ishinzwe kwita ku barwayi ba covid-19, bityo bakaba badashaka ko iba hafi y’aho batuye. Imyigaragambyo yakomeje no kuri uyu wa mbere.

Abapolisi bagerageje gutatanya abigaragambya bakoresheje ibyuka biryani mu maso.

Ubuyobozi bwa Ministere y’ubuzima muri cote d’Ivoire bwagerageje kumara impungenge abatuye muri ako gace ko iki ari ikigo kigenewekwakira abantu bifuza kwisuzumisha coronavirus ku bushake.

Perefe w’umujyi wa Abidjan Vincent Toh Bi Irié yageze aho ibi byabereye mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere kugira ngo nawe agerageze kwizeza abaturage b’aho no kubasubanurira ko hari ibindi bigo byinshi biteye nk’iki barimo kwamagana byashyizwe ahantu hatandukanye muri uyu mujyi wahariwe ibikorwa by’ubucuruzi muri Côte d’Ivoire.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Hhhh ama bazanga aragwira. Corona nibageramo bazaza kuhashaka ngo babavure barahisenyeye.

Mbega ibigoryi

Dsp yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Aba bantu nibakomeza kwisenyera ibikorwa remezo by’ahasuzumirwa COVID 19 Uwiteka arabareka Kubera ko bazaba babuze ubwenge. Bazamera nka babandi bateye hejuru ngo Yesu nabambwe hanyuma bakamushaka ari mu gituro ngo abakirize abarwayi abazurire abapfuye bitagishoboka. Bazifuza iki kigo benshi batakibasha guhumeka Corona ils se kubazahaza.

Karangwa Timothee yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Abaturage baragwira pe! buri gahugu umuco wako! ariko uyu muco wo ni mubi

BWIZA yanditse ku itariki ya: 7-04-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka