Coronavirus: Umuherwe Jack Ma yatanze ibikoresho byo gufasha Umugabane wa Afurika

Jack Ma, umuherwe uyobora ikigo gikora ubucuruzi gikorera kuri murandasi kitwa ‘Alibaba’, yatanze ibikoresho byo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus ku mugabane wa Afurika

Umuherwe Jack Ma (Photo:Internet)
Umuherwe Jack Ma (Photo:Internet)

Mu itangazo yashyize ahagaragara, Jack Ma yavuze ko abinyujije mu muryango Jack Ma Foundation na Alibaba Foundation, yatanze ibikoresho byo gupima ibihumbi 20, udupfukamunwa ibihumbi 100, n’imyenda yo kwirinda 1,000.

Ibi byose bikaba bizahabwa buri gihugu mu bihugu 54 biri ku mugabane wa Afurika.

Jack ma yavuze kandi ko azakorana na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Dr. Abiy Ahmed, mu kugeza ibi bikoresho mu bihugu byose byo muri Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni byiza kuduha inkunga Ariko nanone tuge twibuka ko abo bagabo ntarundi rukundo bafitiye African rero kubwange numva nka African twakanguka tugasenga tukubuha Imana tugakizwa byeruye pe nahubundi abazungu baprofitira mukavuyo ngo barikudutera inkunga ugasanga nibwo bayidukwirakwijemo binyuze muriyo myambaro.

Fiston yanditse ku itariki ya: 17-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka