Congo: Umupadiri yitabye Imana asoma Misa
Padiri Kulumbi Faustin yitabye Imana imbere y’abakirisitu ubwo yasomaga misa taliki 07/07/2013 muri Paruwasi ya Karambi ahitwa Jomba muri Rutchuro.
Uyu mupadiri yari amaze ibyumweru bibili asimbutse urupfu yari yatezwemo ahitwa Gatale mu muhanda uva Rutchuro ujya mu mujyi wa Goma aho imodoka ye yatewe n’abantu bafite intwaro bakamutangira bakamurasa imbere n’inyuma ariko ntagire icyo aba hamwe n’abo yari atwaye.
Padiri Kulumbi Faustin ntiyatewe ubwoba n’abamuteye kuko yavuze ko umuntu arindwa n’Imana ndetse ntiyagira n’uwo agerekaho iki gikorwa cyo kumutega. Mu gihe benshi bavugaga ko ari M23 yamuteze, Padiri Kulumbi yavuze ko atari yo kuko ariyo yari kumusanga aho atuye kuko ihazi.
Padiri Kulumbi Faustin ntiyacitse intege zo gusubira muri ibi bice bivugwamo umutekano mucye, none nyuma y’ibyumweru bibili yitabye Imana aguye imbere y’intama Imana yamuragije.
Musenyiri Louis Nzabanita wo muri Diyoseze ya Goma yatangaje ko bataramenya icyo Padiri Kulumbi yazize kandi ko byabaye ku bushake bw’Imana, mu gihe abashatse kumwambura ubuzima bitakunze Imana iramuhamagaye.
Musenyiri Louis Nzabanita yatangaje ko urupfu rwa Padiri Kulumbi rukwiye kwigisha abambura ubuzima abandi, avuga ko bakwiye kumenya ko umuntu agira umunsi we kandi ko badakwiye kugira uwo bashaka kwambura ubuzima.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Mana mwakire mu bawe, umuhe kurukira mu mahoro. ha abantu kumenya ko byose bikorwa mu bushake bwawe bareke kwicana.
Imana imushire mu bayo. Hahirwa abapfira mu mwami.
Yewe warubizise. Abica abantu nabo bafite umunsi bandi
kiwe nimana ntawe rero warukwiye kwambura abandi ubuzi
mabwabo. twese inzira nimwe.
Nyagasani amworohereze kandi famille ye yihangane