Congo, Uganda na MONUSCO basinye amasezerano yo kurwanya ADF NALU

Amasezerano ahuje ingabo za Congo, iza Uganda n’ishami ry’umuryango wa bibumbye MONUSCO mu kurwanya umwe w’inyeshyamba ADF NALU yamaze gusinywa taliki 23/11/20013.

Gen Didier Etumba ukuriye ingabo za Congo avuga ko batazemera ko imitwe yitwaza intwaro ikomeza guhungabanya umutekano w’igihugu cya Congo, abajijwe impamvu Congo ifatanya na Uganda mu gihe Gen Makenga wayoboraga M23 ari mu gihugu cya Uganda, avuga ko ikibazo cye kirebana na politiki naho igisirikare cyarangiye.

Gen Aronda Nyakairima wok u ruhande rwa Uganda avuga ko nta kibazo Uganda ifitanye na Congo ahubwo ngo abarwanyi ba M23 bahungiye Uganda bayobowe na Makenga ikibazo cyabo kijyanye n’amasezerano kandi kugeza ubu hagitegerejwe umwanzuro wa nyuma.

Gen Didier Etumba abajijwe niba Gen Makenga yazashyirwa mu ngabo za Congo ahakana yivuye inyuma yo nta Makenga mu ngabo za Congo, cyakora ngo ikiraje inshinga ingabo za Congo ni ukurwanya imitwe yitwaza intwaro ihungabanya umutekano w’Abanyecongo harimo ADF NALU hamwe na FDLR.

Gen Didier Etumba uhagarariye ingabo za Congo hamwe na Gen Aronda Nyakayima uhagarariye ingabo za Uganda bemeza amasezerano yo guhashya ADF NALU.
Gen Didier Etumba uhagarariye ingabo za Congo hamwe na Gen Aronda Nyakayima uhagarariye ingabo za Uganda bemeza amasezerano yo guhashya ADF NALU.

Nubwo abayobozi b’ingabo batagaragaza igihe iki gikorwa kizatangirira, bavuga ko kizaba mu minsi ya vuba, nyuma yo kurwanya ADF NALU ifite ubuyobozi bukuru k’umusozi wa Rwenzori muri Kivu y’amajyaruguru mu gace ka Beni hakazakurikiraho umutwe wa FDLR uri mu gace ka Rutshuro na Masisi ahitwa Walikare na Tongo.

Gusa igikomeje kwibazwaho ni uburyo ingabo za Congo zizarwanya FDLR ikomeje gukorana nayo nkuko byemezwa na bamwe mu barwanyi bitandukanya na FDLR bavuga ko bafatanya na FARDC kurwanya indi mitwe ndetse ngo n’ibikoresho FDLR byinshi ifite yabihawe n’ingabo za Congo.

Hari amakuru avuga ko ubu abarwanyi ba FDLR batangiye igikorwa cyo kwegereza ibikoresho bya gisirikare hafi y’umupaka w’u Rwanda aho bimwe bibitswe muri Karisimbi naho ibindi ngo bihishe muri Nyiragongo.

Ibi bikoresho bicunzwe n’abarwanyi ba FDLR bagizwe na Batayo idasanzwe yitwa CRAP iyobowe na Col Ruhinda ubu uri ahitwa ku Mwalo hafi ya paliki y’ibirunga ujya Kibumba, mu gihe capt Kayitana umwungirije ari hafi y’ikirunga cya Mikeno.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka