Congo: FDLR yongeye gukura abaturage b’i Walikale mu byabo

Ibiturage byinshi byo mu gace ka Waloa Yungu, mu natara ya Walikale iri mu majyaruguru ya Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, nta muturage ukirangwamo kubera imirwano imaze iminsi ihanganisha umutwe mushyashya wa FDC n’Inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR.

Amakuru dukesha Radio Okapi, avuga ko tariki ya 26/11/2011 aribwo umutwe wa FDC (Force Democratique du Congo) wirukanye mu birindio inyeshyamba za FDLR zari zarigaruriye agace ka Kimua. Guhera icyo gihe imirwano yo gushaka kwigarurira ako gace iratangira.

Tariki ya 30/12/2011 nibwo inyeshyamba za FDLR nazo zongeye kugaba ibitero mu biturage bya Buhimba, Ngenge na Kangati biherereye mu majyaruguru ya Waloa Yungu, muri iyo mirwano hagwamo abaturage bane.

Abakorera imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu bavuga ko ibikorwa by’ubukungu muri utwo duce byose byahagaze. Uretse amasoko yafunze n’ikigo nderabuzima rukumbi cyahabaga nacyo gifite ikibazo cy’imiti.

Abaturage bahagaritse gusubira mu mirima yabo batinya ko inyeshyamba za FDLR zabatera ziturutse mu mashyamba, amashuri n’indi mirimo yose irahagarara.

Shebaheni Nguo, uhagarariye imiryango irengera uburenganzira bwa muntu mu gace ka Kimua, yahise asaba guverinoma ya Kinshasa kohereza ingabo za leta zo kurengera ubuzima bw’aba baturage bukomeje kugarizwa.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka