Col Habyarimana wa FDLR yafashwe ajya gusura umuryango we

Igisirikare cya Repubulika Iharanira demokarasi ya Kongo (FARDC) cyatangaje ko cyataye muri yombi umusirikare mukuru wa FDLR witwa Col Joseph Habyarimana.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari mu mashyamba ya Kongo
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari mu mashyamba ya Kongo

Maj. Guillaume Ndjike, umwe mu bavugizi b’igisilikare cya Congo muri Kivu y’Amajyaruguru, yatangarije ibiro ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) ko Col Habyarimana, uzwi nka Mucebo Sofuni, yafatiwe i Rutshuru.

Okapi dukesha iyi nkuru, itangaza ko Col Habyarimana yatawe muri yombi ubwo yari ahitwa Kiwanja, ku cyumweru tariki 23 Ukwakira 2016.

Hari amakuru avuga ko Col Habyarimana ubwo yafatwaga yari ari mu rugendo rwerekeza muri Uganda, agiye gusura umuryango we uhatuye.

Mu mezi ane ashize, mbere yuko afatwa, ngo yari yasabye ikiruhuko akajya gusura umuryango we uba muri icyo gihugu.

Col Habyarimana yari ishinzwe imirimo ikomeye muri FDLR irimo ubutasi. Agace yafatiwemo gaherereye mu bilometero 75 mu Majyaruguru y’Umujyi wa Goma.

Maj. Ndjike avuga ko nyuma yo kumuta muri yombi bahise bamujyana i Goma kumuhata ibibazo. Hari andi makuru avuga ariko azahita yoherezwa i Kinshasa, ahafungiye abandi basirikare bakuru ba FDLR bafashwe.

Ifatwa rya Col Habyarimana rije rikurikira ifatwa rya Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abarinda Umuyobozi Mukuru wa FDLR FOCA, Gen. Mudacumura.

FARDC yataye muri yombi Maj. Sabimana, ubwo yari ari aho akorera muri Kiyeye – Rutshuru, tariki ya 11 Kanama 2016.

Col Habyarimana ni muntu ki?

Col Habyarimana yavukiye muri Nkumba mu karere ka Burera. Yinjiye igisirikare cya FAR mu kiciro cya 26. Yatangiranye igisirikare na Br Gen Bigaruka wari umuyobozi muri FDLR.

Mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi yari umwarimu mu ishuri rya gisirikare afite ipeti rya Lieutenant.

Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari mu mashyamba ya Congo
Bamwe mu barwanyi ba FDLR bari mu mashyamba ya Congo

Mu 1998 yinjiye mu Rwanda hamwe n’abandi bacengezi, ashinzwe gutoza abinjira igisirikare. Ako kazi yaragakomeje no mu mwaka wa 1999, ubwo abacengezi batsindwaga bagasubira muri Congo. Yagakoreraga ahitwa Gikoma muri Masisi.

Col Habyarimana yaretse kwigisha abinjira mu gisirikare 2001. Yahise ajya gukora mu biro bya gatatu (J3) bishinzwe ibikorwa bya gisirikare.

Muri 2011 yagiye kuyobora “Corridor Nord”, inzira FDLR ikoresha ijya hanze. Yakoze ako kazi asimbuye Lt Col Hamuri watashye mu Rwanda.

Mu mwaka wa 2013 nibwo habaye ivugururwa muri FDLR, Col Habyarimana agirwa umuyobozi ushinzwe ibiro bya kabiri bishinzwe iperereza n’ubutasi.

Abazi Col Habyarimana bavuga ko gufatwa kwe bishobora gukoma mu nkokora uyu mutwe utorohewe n’ingabo za FARDC.

Col Habyarimana yari mu barwanyi bashinze FDLR kandi bafite uburambe mu gisirikare n’ubumenyi bwa gisirirkare kuko amatwara ayazi nk’umuntu wabaye umwarimu igihe kitari gito.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Murakoze uwahize yitwa Lourent Nkunda ntamakuruye tuzi ntakivugwa

augutsin yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

Murakoze uwahize yitwa Lourent Nkunda ntamakuruye tuzi ntakivugwa

augutsin yanditse ku itariki ya: 20-08-2019  →  Musubize

Njyewe kubwanjye numva bajya babagarura murwanda bakabazwa ibyo bahakoreye

Dusabimana Aminadabu yanditse ku itariki ya: 9-08-2019  →  Musubize

Muduhe Amateka Ya Patric Rumumba

Mugenzi yanditse ku itariki ya: 7-08-2019  →  Musubize

FDRR yabibamo nabanyarwanda?

jean paul yanditse ku itariki ya: 3-02-2019  →  Musubize

Buhoro buhoro bazafatwa Bose

Elias yanditse ku itariki ya: 29-12-2018  →  Musubize

nabandi bazafatwa bose

kagabo innocent yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

FDLR ishyigikiwe na Leta ya Kongo Tanzaniya na South Afrca. Reba nawe ukuntu M23 yakubiswe ariko FDLR yarananiranye

rutwe yanditse ku itariki ya: 27-10-2016  →  Musubize

DUKENEYE NAMATEKA YA MAJ PATRICK IRAGUHA MUGISHA

ALIYASI RUBYOGO yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

Nibafatwe babazwe ibyobakoze izo nkora maraso.

moses rubayiza yanditse ku itariki ya: 26-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka