Byemejwe ko Kabila ari we watsinze amatora

Urukiko rw’ikirenga rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, tariki 16/12/2011, rwemwje ko Perezida Joseph Kabila ari we watsinze amatora y’umukuru w’igihugu ku majyi 49% ariko uwagize amajwi ya kabiri (32%), Etienne Tshisekedi, ntiyemeranywa n’ibyavuye mu matora.

Ishyaka riharanira ubumwe muri demokarasi n’iterambere ry’abaturage, UDPS, ryamaze gutangaza imyigaragambyo ishobora kuba ku wa mbere cyangwa ku wa kabiri kugirango bamagane itorwa rya Perezida Kabila. Umunyamabanga wa UDPS, Jacquemin Shabani, yagize ati “Nk’uko twabivuze, tugiye kugaragaza instinzwi y’aya matora ananiwe.”

UDPS, ku wa gatatu ushize, ryari ryababye abaturage guhagarara ku ntsinzi yaryo binyuze mu nzira y’imyigaragambyo y’umudendezo na demokarasi. Polisi ya Kongo, ku wa kabiri no ku wa gatatu ushize yatatanyije imyigaragambyo yo mu mudendezo y’abatavuga rumwe na Kabila bo mu Burasirazuba bwa Congo mu mijyi ya Goma, Bukavu na Lubumbashi.

Undi mukandida, Vital Kamerhe, yari yahamagariye urukiko rw’ikirenga kudaha agaciro ibyayavuye ariko mu matora ariko ntaragira icyo avuga nyuma y’aho insinzi ya Kabila yemejwe.

Amatora ya tariki 28/12/2011 yari aya kabiri kuva mu myaka 51 ishize mu mateka ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Aheruka yabaye muri 2001 ubwo Joseph Kabila yatorerwaga kuyobora Kongo nyuma y’imvururu zamaze igihe zikanivugana se, Laurent Desiré Kabila.

Joseph Kabila, yari ahanganye n’abatavuga rumwe na we icumi muri ayo matora harimo na Étienne Tshisekedi. Uyu mukandida w’imyaka 78 akunzwe cyane n’abaturage b’abakene muri Congo.

Inyinshi mu ndorerezi z’amatora zaba iz’imbere mu gihugu n’iz’umuryango mpuzamahanga zacyemanze byinshi mu myitwarire yagaragaye mu matora bakavuga ko umubare w’abagiye bitabira amatora udashoboka mu turere tumwe na tumwe. Zinavuga kandi ko ayo matora atakozwe mu mucyo.

Oswald Niyonzima

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka