Burundi : Imfungwa zatangiye kugabanywa mu magereza

Mu gihugu cy’u Burundi hatangiye gahunda yo kugabanya umubare w’imfungwa muri gereza hagamijwe kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu nk’uko byemejwe n’Umushinjacyaha mukuru w’u Burundi Valentin Bagorikunda

Ku ikubitiro hafunguwe abantu bagera kuri 328 bari bafungiye muri gereza ya Mpimba, barekuwe ku musi w’ejo hashize kuwa Kane tariki 06 Ukwakira uyu mwaka, gusa abarekuwe ni icyiciro cya mbere kuko biteganijwe ko hazakurikiraho n’abandi nk’uko Umushinjacyaha yabitangaje.

Valentin Bagorikunda yakomeje avuga ko abarekuwe ari abafite ibirego byoroheje, bishobora kwihanganirwa birimo nk’abantu bibye amafaranga abarirwa mu bihumbi bitanze 10 CFA, abibye inkoko cyangwa se amagare, abatarebwa n’iyi gahunda harimo abakoze ubujura bifashishije intwaro n’ibindi byo mu rwego rwo hejuru.

Urubuga rnw.nl, rwatangaje ko Bagorikunda yamenyesheje ko bamwe mu barekuwe bari bararengeje igihano itegeko ryashoboraga kubagenera, bityo bika byumvikana neza ko itegeko rizubahirizwa, uretse ko hakwiye kubahirizwa amategeko hirindwa guhohotera abaturage.

N’ubwo hatewe intambwe igamije kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu hagabanwa umubare w’imfungwa, Umuryango urengera uburenganzira bwa muntu n’imfungwa APRODH (l’Association pour la protection des droits de la personne humaine et des prisonniers) yatangaje ko ibyakozwe ari byiza uretse ko ari igitonyanga mu Nyanja kuko gereza z’u Burundi zirimo imfungwa nyinshi zirengeje ubushobozi zagenewe dore ko hatanzwe urugero ko inyubako yagereza ya Mpimba yagenewe kwakira abantu 800, ubu icumbikiye abagera ku 3680 bityo hakwiye kongera umuvuduko mu kurengera uburenga nzira bwa muntu mu buryo bwihutirwa.

Igihe.com

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka