Burundi: Imbuga nkoranyambaga zose zafunzwe ku munsi w’amatora ya Perezida

Ibitangazamakuru biri gukurikirana amatora ya Perezida n’ay’abajyanama b’amakomini mu Burundi, yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Gicurasi; byemeje ko gukoresha imbuga nkoranyambaga nka Twitter, Whatsapp na Facebook byahagaritswe bidashoboka.

Abaturage bazindukiye ku biro b y'itora ari benshi (Photo:BBC)
Abaturage bazindukiye ku biro b y’itora ari benshi (Photo:BBC)

BBC imaze kuvugako hari abakoresha Virtual Private Network (VPN), bahisha umwirondoro w’uri kuyikoresha, ari bo gusa ngo bashoboraga kubona imbuga nkoranyambaga.

Ibiro by’itora byafunguwe mu gitondo cya kare.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yari yasabye Guverinoma kudahagarika interineti ku munsi w’itora kuko bizabangamira kubona amakuru y’amatora akenewe gutangazwa.

Ibi birego byatanzwe bavuga ko iryo hagarikwa rizagira ingaruka no ku batavuga rumwe n’ubutegetsi batazashobora gushyira ahagaragara imyitwarire mibi yaranze amatora, mugihe baba hari ibyo bifuza gutangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka