Burundi: Hari kubera ibiganiro bigamije kurengera ba nyamweru

Guhera tariki 24/11/2011 mu mujyi wa Bujumbura ho mu Burundi hari kubera inama idasanzwe yateguwe n’imiryango mpuzamahanga itagengwa na Leta irengera ba nyamweru. Iyo nama iri kuba mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Afurika.

Ibiro ntaramakuru by’Abashinwa, Xinhua, bitangaza ko guhohotera ba nyamweru bikomeje gukomera muri Afurika y’iburasirazuba no muri Afurika y’ibiyaga bigari.

Edem K. Comlan, uhagarariye RCN imwe mu miryango itegamiye kuri Leta yateguye ibyo biganiro, yatangaje ko bateguye iyo nama mu rwego rwo guca burundu guhezwa ndetse no kunenwa bikorerwa ba nyamweru mu Burundi.

Comlan avuga ko guhera mu mwaka wa 2008 ba nyamweru bakomeje kwicwa mu karere k’ibiyaga bigari cyane cyane mu Burundi mu ntara ya Ruyigi. Ngo guhera mu mwaka wa 2008 kugeza mu mwaka wa 2010 hari hamaze kwicwa banyamweru 20. Ababicaga bari bagamije kugurisha bimwe mu bice by’umubiri wabo maze bigakoreshwa mu bikorwa bijyanye n’amarozi mu gihugu cya Tanzaniya.

Muri raporo iherutse gushyirwa ahagaragara yerekana ako mu ntara 17 zigize Uburundi abantu 863 ari ba nyamweru. Iyo raporo igaragaraza ko abo banyamweru bahura n’ibibazo bitandukanye birimo kubuzwa uburenganzira bwo kwiga, kutabona imirimo, kutabona aho bivuriza n’ibindi.

Joseph Ndayisenga ashinzwe ubufatanye bw’abanyagihigu muri minisiteri y’uburengazira bw’ikiremwamuntu n’ubw’ibitsina mu Burundi. Ababazwa n’uko bamwe muri ba nyamweru bishwe urubozo. Yemeza ko abakoze iryo bara cyane cyane bo mu ntara ya Ruyigi bahawe ibihano bikomeye.

Umunyamakuru wa Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka