Burundi: Hari impungenge ko amatora atazakorwa mu mudendezo

Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza byatangiye kuri uyu wa mbere tariki 27 Mata 2020, Umuryango Human Rights Watch watangaje ko ufite amakenga ko amatora atazaba mu mudendezo, aho uvuga ko iki gihugu kirimo itoteza n’ibindi bikorwa by’urugomo bikorerwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Ibi bikorwa byo kwiyamamariza amatora azaba kuwa 20 Gicurasi 2020, bitangiye kandi mu gihe mu gihugu hamaze kugaragara abantu 14 banduye Covid-19, hanavugwa umwuka mubi wa politiki.

Ni nyuma y’uko mu mpera z’icyumweru gishize, mu kiganiro n’abanyamakuru, umuyobozi wa komisiyo y’amatora mu Burundi, Pierre Claver Kazihise, yatangaje ko kwiyamamaza bizajya bitangira saa kumi n’ebyiri z’igitondo kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, anasaba abiyamamaza kubikora bubahiriza umutekano kandi bakurikiza amategeko yashyizweho hagamijwe kwirinda ikwirakwira rya Covid-19.

Mu bahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu, harimo Evariste Ndayishimiye w’ishyaka CNDD-FDD riri kubutegetsi, Agathon Rwasa wo mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi (CNL), Gaston Sindimwo uhagarariye ishyaka UPRONA, Léonce Ngendakumana uhagarariye ishyaka FRODEBU, na Domitien Ndayizeye uhagarariye ishyaka KIRA BURUNDI.

Usibye abo baturuka mu mashyaka atandukanye, harimo n’abakandida bigenga babiri ari bo Francis Rohero na Dieudonné Nahimana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka