Burkina Faso: Umudepite abaye umuntu wa mbere uhitanywe na Coronavirus

Amakuru aturuka mu gihugu cya Burkina Faso avuga ko Hon. Marie Rose Compaoré, abaye umuntu wa mbere muri icyo gihugu witabye Imana azize icyorezo cya Coronavirus.

Hon Marie Rose Compaoré wahitanywe na Coronavirus (Ifoto: Internet)
Hon Marie Rose Compaoré wahitanywe na Coronavirus (Ifoto: Internet)

Hon Compaoré yari afite imyaka 62, akaba yari yungirije Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu, iyo ndwara ikaba yamufashe n’ubundi yari asanzwe arwaye diyabete, akaba yaritabye Imana mu ijoro ryo ku wa kabiri tariki 17 Werurwe 2020 nk’uko Leta y’icyo gihugu yabitangaje.

Imibare yo ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020 igaragaza ko Burkina Faso ifite abantu 20 byemejwe ko banduye icyorezo cya Coronavirus, uwo yahitanye akaba ari we wa mbere upfuye muri Afurika y’Iburengerazuba n’ubwo umubare w’abanduye umaze kuzamuka.

Kugeza kuri uyu mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 18 Werurwe 2020 mu bihugu bya Afurika, imibare y’abanduye Kigali Today ikesha urubuga rwa Internet www.worldometers.info iteye itya:

Egypt 210, Afurika y’Epfo 116, Algeria 75, Maroc 54, Senegal 36, Burkina Faso 20, Tunisia 29, Rwanda 11, Ghana 7, Cameroun 13, Ethiopia 6, Seychelles 6, Côte d’Ivoire 9, Nigeria 8, Kenya 7, Liberia 2, Namibia 2, Mauritania 2, Eswatini 1, Somalia 1, Guinée Equatoriale 4, Guineya 1 , Benin 2, Congo-Brazzaville 1, Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo 7, Gabon 3, Sudan 2, Togo 1 na Tanzania 3.

Kwirinda icyo cyorezo cyahereye mu Bushinwa kikaba cyugarije isi ni ukugira isuku, abantu bakaraba intoki kenshi n’amazi meza n’isabune cyangwa imiti yabugenewe, birinda kujya ahantu bahurira ari benshi, kwirinda ingendo zitari ngombwa cyane ndetse no kwihutira kumenyesha inzego zibishinzwe mu gihe umuntu yibonyeho ibimenyetso bya Coronavirus.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Igendere mubyeyi.C’est le chemin de toute la terre (ni iwabo wa twese).Nobody can escape Death.
Ariko nk’abakristu,tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.

sezikeye yanditse ku itariki ya: 19-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka