Botswana: Perezida Mokgweetsi Masisi yemeje ko azatanga ubutegetsi mu ituze
Perezida wa Botswana ucyuye igihe Mokgweetsi Eric Keabetswe Masisi, yatangaje ko yemera ko ishyaka rye ryatsinzwe, ariko yemeza ko azakora ku buryo ihererekanya ry’ubutegetsi hagati ye n’uwatsinze amatora rigenda neza ku buryo bushoboka.
Ishyaka rya Parti démocratique du Botswana rya Perezida Mokgweetsi Masisi, kugeza ubu rimaze kubona umwanya umwe gusa mu Nteko Ishinga Amategeko, hakurikijwe amajwi amaze kubarurwa, iryo shyaka ni ryo riri ku butegetsi muri Botswana guhera mu 1966, ubwo Igihugu cyabonaga ubwigenge.
Aganira n’itangazamakuru kuri iyi tariki ya 01 Ugushyingo 2024, Perezida Mokgweetsi Masisi yavuze ko azava ku butegetsi neza nyuma y’uko ishyaka rye ritsinzwe amatora y’abadepite hakurikijwe amajwi amaze kubarurwa kugeza ubu.
Yagize ati, “Ndashimira abatuvuga rumwe na Leta ku ntsinzi yabo muri aya matora”.
Imibare y’amajwi yaturutse ku biro by’amatora bitandukanye hirya no hino mu gihugu yagaragaje ko amashyaka atatu atavuga rumwe na leta yihurije hamwe yabonye imyanya 31 kuri 61 igize Inteko Ishinga Amategeko ya Botswana.
Nk’uko biteganyijwe muri gahunda y’amatora muri Botswana, ishyaka ryabanje kubona imyanya 31 kuri 61 y’Abadepite mu Nteko, ubwo riba ryatsinze, hanyuma umukandida ryari ryatanze mu matora y’Umukuru w’igihugu akaba ari we uhita aba Perezida wa Repubulika.
Perezida Masisi Masisi, ufite imyaka 63 y’amavuko, yagiye ku butegetsi mu 2018, ubu akaba yijeje ko yiteguye gutangira inzira ziteganywa n’amategeko kugira ngo guhererekanya ubutegetsi bigende neza.
Yagize ati, “Twishimiye kuva ku butegetsi neza tukajya mu ruhande rw’abatavuga rumwe nayo ariko bahora bakurikirana bakanabaza Guverinoma ibyo ikora”.
Biteganyijwe ko ibyavuye mu matora byuzuye biza gutangazwa na Komisiyo y’amatora ya Botswana ku masaha y’umugoroba y’uyu wa Gatanu tariki 1 Ugushyingo 2024, nyuma y’uko amatora rusange y’Abadepite n’aya Perezida wa Repubulika muri icyo gihugu yabaye ku wa Gatatu tariki 30 Ukwakira 2024.
Ikinyamakuru Le Monde cyatangaje ko amashyaka atavuga rumwe na Leta harimo iryitwa Umbrella for Democratic Change (UDC), riyobowe n’Umunyamategeko Duma Boko w’imyaka 54, ryatsindiye imyanya 19 mu Nteko Ishinga Amategeko, n’aho Parti du Congrès du Botswana (BCP) ryo ribona imyanya 7 mu Nteko, mu gihe ishyaka rya Front Patriotique du Botswana ryo ryabonye imyanya 5 mu Nteko Ishinga Amategeko.
Abaturage basaga miliyoni imwe nibo bari biyandikishije kuri lisiti y’itora muri icyo gihugu gituwe n’abaturage basaga miliyoni 2.6 muri rusange.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Duma Boko abinyujije ku rubuga rwa Facebook yatangaje ko impinduka zigaragara kandi zihari, akurikije ibyamaze gutangazwa by’ibanze byavuye mu matora.
Yavuze ko Abaturage ba Botswana bari barambiwe ubutegetsi buriho kuko bwarangwaga na ruswa, akazu, imicungire mibi y’umutungo wa Leta no kuba hari umubare munini w’urubyiruko rudafite akazi n’ibindi.
Bamwe mu bakurikirana ibya Politiki muri Botswana, bavuze ko iby’ingenzi bitegereje Perezida mushya, harimo kugabanya ikigero cyo kuba ubukungu bwa Botswana bushingira kuri Diyama, kuko ubusanzwe ariho ubukungu bw’icyo gihugu bwashingiraga none ubu ngo bukaba bwaramanutse kuko iyo Diyama itagikenewe cyane ku isoko mpuzamahanga.
Ikindi ni uguhanga imirimo myinshi ku rubyiruko no kandi idashingiye gusa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ahubwo Leta igahanga imirimo ituruka no mu bindi bice by’ubuzima.
Ohereza igitekerezo
|