Botswana: Perezida, Abaminisitiri n’Abadepite bashyizwe mu kato kubera #COVID19

Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi, Abaminisitiri n’Abadepite bose bashyizwe mu kato nyuma y’uko umuganga wasuzumaga Abadepite bari baje mu nama yatahuweho kwandura icyorezo cya COVID-19.

Igikorwa cyo gusuzuma ko abo Badepite n’Abaminisitiri nta Coronavirus bafite cyabaye ku wa gatatu tariki 08 Mata 2020, kibera aho bagombaga gukorera inama yiga ku busabe bwa Perezida Mokgweetsi Masisi bwo kongera ibihe bidasanzwe icyo gihugu kirimo, nk’uko iyi nkuru dukesha Bloomberg Africa ibivuga.

Umuyobozi ushinzwe iby’ubuzima rusange muri Botswana witwa Malaki Tshipayagae, mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo y’icyo gihugu kuri uyu wa kane tariki 09 Mata 2020, yategetse ko abo bantu bose barimo na Perezida bajya mu kato k’iminsi 14, nyuma uwo bizagaragara ko nta COVID-19 afite akemererwa kuva muri ako kato.

Uwo muyobozi yabemereye ko ushaka agenda akishyira mu kato iwe mu rugo, cyangwa se Leta ikamushakira ahandi agomba kuba ari mu kato.

Mu cyumweru gishize umubare w’abarwaye Coronavirus bari bamaze kumenyekana wikubye kabiri ugera ku bantu 13. Perezida wa Botswana Mokgweetsi Masisi, yasabye ko igihugu ayoboye gikwiye kujya mu bihe bidasanzwe (state of emergency) cy’amezi atandatu mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo.

Itegekonshinga rya Botswana riteganya ko ibihe bidasanzwe bigomba kumara iminsi 21, ariko ko bishobora kuba birebire biturutse ku cyemezo cy’abagize Inteko Ishinga Amategeko.

Biteganyijwe ko abo Badepite batora kuri uyu wa Kane bemeza ko icyo gihe cyongerwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka