Benjamin William Mkapa wayoboye Tanzaniya yitabye Imana

Benjamin William Mkapa wayoboye igihugu cya Tanzaniya guhera mu mwaka wa 1995 kugeza 2005 yitabye Imana afite imyaka 81 y’amavuko.

Urupfu rwa Benjamin Mkapa rwemejwe na Perezida Dr. John Pombe Magufuli w’igihugu cya Tanzaniya, mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku itariki 24 Nyakanga 2020, akaba yavuze ko William Mkapa yaguye mu bitaro byitwa Jijini biri i Dares Salam muri Tanzaniya, nyuma y’iminsi mike yari ahamaze arwaye.

Benjamin William Mkapa yabaye Perezida wa gatatu w’igihugu cya Tanzaniya asimbuye Ali Hassan Mwinyi. Nyuma yo kuyobora manda ebyiri z’imyaka itanu buri imwe, yaje gusimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Mkapa yavukiye ahitwa Ndanda mu mwaka wa 1938. Yize muri kaminuza ya Makerere muri Uganda mu mwaka wa 1962, aho yarangije afite impamyabumenyi mu rurimi rw’icyongereza. Mu mwaka wa 1963, yakomereje muri Kaminuza ya Columbia, ahakura impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.

Yahagarariye igihugu cye muri Canada na Leta zunze ubumwe za Amerika hagati y’umwaka wa 1982 na 1984.

Mkapa kandi yanabaye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Tanzaniya hagati ya 1977 na 1980 umwanya yongeye gushyirwaho hagati ya 1984 na 1990.

Mu mwaka wa 1995, Mkapa yatorewe kuyobora Tanzaniya, aho mu kwiyamamaza kwe yagaragaje ko mu byo ashyize imbere harimo no kurwanya ruswa, igikorwa yashyigikiwemo bikomeye na Julius Nyerere.

Yashakanye na Anna Mkapa, atabarutse afite imyaka 81 y’amavuko, akaba asize abana batatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

R.I.P tuzabonana ku munsi w’umuzuko

Micho yanditse ku itariki ya: 29-07-2020  →  Musubize

A hero never dies .He will remain in our mind bcs of his deeds.

Dusabimana Laurent yanditse ku itariki ya: 25-07-2020  →  Musubize

Mkapa yarangwaga no guhora amwenyura.Niyigendere natwe niyo tugana.Ariko nk’abakristu,ntitugatinye urupfu.Tujye twemera tudashidikanya na busa yuko abantu bose bapfa bumviraga Imana,batiberaga mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo bagashaka n’Imana bakiriho nkuko Yesu yadusabye,azabazura ku munsi wa nyuma akabaha ubuzima bw’iteka muli Paradizo.Ni Yesu ubwe wabivuze muli Yohana 6,umurongo wa 40.Muli Matayo 6 umurongo wa 33,Yesu yasize adusabye “gushaka mbere na mbere ubwami bw’Imana”.Aho kutabyemera cyangwa gushidikanya,dukore kugirango tubeho,tubifatanye no gushaka Imana kugirango izatuzure kuli uwo munsi utari kure.Ntabwo iyo dupfuye tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Ahubwo abumvira Imana izabazura kuli uwo munsi.Abakora ibyo Imana itubuza,kimwe n’abibera mu byisi gusa,Bible yerekana neza ko batazazuka. Iyo bapfuye biba birangiye batazongera kubaho.Uko niko kuri gushingiye ku ijambo ry’Imana.

kayihura yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Imana imuhe iruhuko ridashira twihanganishije umuryango we n’Abanyatanzaniya muri rusange

Nyambo Eugene yanditse ku itariki ya: 24-07-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka