Bavandimwe bo mu Rwanda murakoze kutuvurira abaturage - Umuyobozi muri Sudani y’Epfo

Ingabo z’u Rwanda zigize Rwanbatt-1 hamwe n’abapolisi b’u Rwanda (RWA-FPU III) bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo, ku bufatanye n’ Umuryango witwa Society for Family Health, batanze serivisi z’ubuvuzi ku buntu ku baturage barenga 200 bo mu gace ka Gudele i Juba muri Sudani y’Epfo.

Iki gikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kane kizakomeza no kuri uyu wa Gatanu, kikaba kirimo gutangirwamo serivisi z’ubuvuzi zitandukanye, zirimo kwisuzumisha indwara rusange, ubuvuzi bw’amenyo, gukoresha ultrasound ku bagore batwite, ndetse n’ubuvuzi bw’amaso.

Maj. Gerard Bahati Murasandonyi, Umuganga Mukuru wa Rwanbatt-1, yavuze ko ubufasha batanga ku baturage bo mu gace bakoreramo bujyanye n’inshingano zabo z’ingenzi zo kurinda abasivili, binyuze mu bikorwa bigamije gufasha abaturage.

Yongeyeho ko iki gikorwa kizafasha abaturage kwisuzumisha, kuvurwa no guhabwa imiti y’indwara zirimo malariya n’ibindi bibazo by’ubuzima.

Ismail Abdu Nimaya, umuhuzabikorwa wa serivisi z’ubuvuzi mu bigo bya Leta ya Sudani y’Epfo, yashimiye ingabo n’abapolisi b’u Rwanda ku nkunga yo gutanga serivisi z’ubuzima ku buntu.

Yagize ati: “Dukeneye ko abavandimwe bacu bo mu Rwanda n’Umuryango w’Abibumbye muri rusange bakomeza gufatanya natwe kugira ngo dukomeze kugeza izi serivisi z’ubuzima ku baturage bacu. Turishimye cyane kandi turashimira inkunga n’ubwitange budasanzwe bw’ingabo z’u Rwanda.”

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka