Batandatu bafashwe bugwate na FDLR barekuwe nyuma yo kwamburwa ibyabo byose

Mu mpera z’icyumweru cyarangiye tariki 07/10/2012, abashoferi batanu n’umugenzi umwe barekuwe n’umutwe wa FDLR nyuma yo kubambura ibintu byose bari bafite maze babata mu ishyamba.

Abo bantu bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba za FDLR ahitwa i Buganza ubwo bavaga i Nyamilima berekeza Ishasha mu Karere ka Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru avuga ko abo bashoferi n’undi muntu umwe bakorera sosiyete yitwa Mbinza FAOM baraye i Nyamilima mbere yo gusubira gufata imodoka zabo bataye ku muhanda wa Nyamilima na Ishasha ku wa gatandatu tariki 06/10/2012.

Abo bashoferi bafite ikibazo cy’umutekano mu nzira mbere yo gusubukura urugendo rwabo; nk’uko Radio Okapi ibitangaza.

Umutwe wa FDLR ugizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda muri 1994 ushinjwa n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu itandukanye ibyaha birimo ubwicanyi, gufata ku ngufu abagore, gusahura ubukungu bwa Kongo-Kinshasa no guca umusoro n’amahoro abaturage ku buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka