Ban Ki-moon yagiriye uruzinduko muri Libya

Umuvugizi w’umuryango w’abibumbye (ONU) yatangaje ko umunyamabanga mukuru wa ONU, Ban Ki-moon, yagirirye uruzinduko muri Libya mu gitondo cyo kuri uyu wagatatu.

Urubuga rwa interineti www.afrik.com rwanditse ko Ban Ki-moon yasuye Libya mu rwego rwo kureba ingamba zafatwa kugira ngo ONU ifashe abayobozi bashya ba Libya.
Ban Ki-moon yagiranye ibiganiro n’ubuyobozi bw’ishyaka riri kubutegetsi (CNT) ndetse n’abahagarariye sosiyete sivile.

Ban Ki-moon yijeje Libiya ubufatanye mu rugamba rwo kwigobotora ubwoba n’igitugu, guharanira ubutabera kugirango imbere ha Libiya hatandukane n’ahashize.

Uruzinduko rwa Ban Ki-moon, rwamaze amasaha abiri kandi ngo rwaratuguranye mu rwego rwo kurushaho kubungabunga umutekano we.

Ban Ki-moon yakomereje urugendo rwe mu gihugu cy’ubufaransa mu mujyi wa Cannes mu nama y’ibihugu bikize kurusha ibindi kw’isi byibumbiye mu muryango wa G-20.

Ubwo umuyobozi w’umuryango wa OTAN, Anders Fogh Rasmussen yasuraga iki gihugu kuwa 31 ukwakira yari yasabye ONU gufata iyambere no guhamagarira amahanga gushyigikira ubuyobozi bushya bwa Libya. Umuyobozi wa ONU akaba yarakiriye neza iki cyifuzo. Uru nirwo ruzinduko rwa mbere agiriye mu gihugu cya libiya kuva amakimbirane yahitanye Kadhafi yatangira.

Mu mezi asaga umunani intambara yo muri Libya yamaze Ban Ki-moon ntiyigeze akandagira ku butaka bwa Libya. Iyo ntambara yarangiye Mouammar Kadhafi yishwe, maze ubutegetsi bwe burarangira.

Uruzinduko rwa Ban Ki-moon ruje rukurikira iz’abandi bayobozi batandukanye barimo abakuru b’ibihugu byo ku mugabane w’uburayi. Kuwa 15 Nzeli 2011 perezida w’ubufaransa Nicolas Sarkozy na minisitiri w’intebe w’Ubwongereza David Cameron basuye iki gihugu. Mbere ho iminsi ibiri y’urupfu rwa colonel Kaddafi, kuwa 18 Nzeli umunyamabanga wa leta zunze ubumwe z’amerika Hillary Clinton nawe yari yasuye Libiya.

Norbert Niyizurugero na Marie Josee Ikibasumba

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka