AU yasabye ICC kwigizayo urubanza rwa Kenyatta

Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) urasaba Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye (ICC) kwigizayo urubanza rwa Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta, mu gihe rwari ruteganyijwe mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.

Ibihugu bigize Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika bwafashe umwanzuro ko nta mukuru w’igihugu ukiri ku butegetsi uzaburanishwa n’inkiko mpuzamahanga kubera ubudahangarwa aba agifite.

Ibihugu by’Afurika byatangiye urugamba rwo kwikura mu masezerano ashyiraho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw’i La Haye ngo kuko ICC iburanisha gusa abantu bakomoka muri Afurika nk’aho ari bo bonyine banyabyaha.

Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu n’abantu bakomeye nka Koffi Annan na Desmond Tutu, impirimbanyi y’uburengnzira bwa muntu bamaganye icyo cyemezo bavuga ko kwica, gutoteza abenegihugu no guhonyanga uburenganzira bwa muntu byaba bihawe intebe muri Afurika.

Uhuru Kenyatta na Visi –Perezida we William Ruto bashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakurikiye amatora ya 2007 aho abantu bagera ku bihumbi bitandatu bishwe, abandi bava mu byabo.

Uretse Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta uherukwa kugirirwa nicyizere n’Abanyakenya bamwitorera na Perezida wa Sudani, Omar Bashir na we akurikiranwe n’Urukiko rw’i La Haye ku byaha by’intambara byakorewe mu Ntara ya Darfur.

Urukiko rw’i La Haye rwashinzwe mu mwaka wa 2002 ruyoborwa ubu n’Umunya-Gambiya witwa Fatou Bensouda, rwatangiye kuburanisha imanza umunani, inyinshi muri zo ni izo muri Afurika.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko uru rukiko ni urwashyiriweho abantu batavuga rumwe n’abazungu cg ni abanyabyaha??

Ndisanze yanditse ku itariki ya: 14-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka