Angola: Abarenga ibihumbi bine bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi

Ibihumbi by’Abanyangola bigizwe n’abayoboke b’ishyaka UNITA, ritavuga rumwe n’ubutegetsi biriwe mu myigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi buyobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço.

Abarenga ibihumbi bine bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi buriho muri Angola
Abarenga ibihumbi bine bitabiriye imyigaragambyo yo kwamagana ubutegetsi buriho muri Angola

Iyi myigaragambyo, yabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Ugushyingo 2024, mu Murwa Mukuru wa Angola, Luanda.

Ni imyigaragambyo yari igamije kwamagana ubutegetsi bw’ishyaka MPLA riyobowe na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço. Yitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi bine (4,000) bakoze urugendo mu ituze baherekejwe n’Abapolisi.

Ibinyamakuru birimo na France24, byatangaje ko ari ku nshuro ya mbere hari habaye imyigaragambyo yitabiriwe cyane nyuma y’iyabaye mu 2022 ubwo ishyaka UNITA ryanze kwemera ibyavuye mu matora.

Abigaragambya bari bafite ibyapa byanditseho amagambo amwe avuga ko Perezida Lourenço akwiye kuvaho abandi bafite ibyanditseho ko abaturage bibasiwe n’ikibazo cy’inzara ndetse n’abavugaga ko barambiwe ubutegetsi bw’igitugu.

Abaturage bavuga ko batishimiye ubutegetsi bwa Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço
Abaturage bavuga ko batishimiye ubutegetsi bwa Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço

Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço, yagiye ku butegetsi mu 2017. Abatavuga rumwe na we bamushinja gutegekesha igitugu.

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka UNITA, Alvaro Chikwamanga yabwiye ibiro ntaramakuru by’Abafaransa AFP, ko imyigaragambyo yabo yari igamije kwamagana imiyoborere mibi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka